Auddy Kelly afite gahunda yo gushyira ahagaragara alubumu ebyiri muri uyu mwaka

Umuhanzi Auddy Kelly wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Ndakwitegereza” aratangaza ko muri uyu mwaka wa 2014 azashyira hanze alubumu ebyiri icyarimwe.

Uyu muhanzi uzwiho kugira ijwi ryiza cyane rijyanye n’injyana gakondo, yemeza ko imyiteguro yo kumurika izi alubumu yazitangiye cyera umwaka ushize bityo akaba abigeze kure ariko ngo ntarabasha kumenya ukwezi azakoreraho iki gikorwa.

Yagize ati: “uyu mwaka mfite projets nyinshi by’umwihariko nk’uko nabisezeranyije abantu kandi imyiteguro igeze kure…”.

Yongeyeho ko yifuza kuzakora igikorwa cyo kumurika alubumu kizasigara mu mitwe y’abantu kuburyo batazigera bakibagirwa.

Auddy Kelly.
Auddy Kelly.

Yagize ati: “n’ubwo ntaramenya ukwezi n’amatariki ariko ndi mu myiteguro itandukanye kuko nifuza kuzakora launch izasigara mu mitwe y’abantu. Nifuza ko uwo munsi nzaba ndi mushya cyane kuri stage, performance ndetse n’imitegurire byose gusa ndasenga Imana ibijye imbere…” .

Izi alubumu Auddy Kelly yitegura kuzamurika muri uyu mwaka imwe izaba igizwe n’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel songs) indi nayo ikazaba igizwe n’indirimbo zisanzwe (Secular).

Alubumu y’indirimbo zihimbaza Imana arateganya kuzayita “Nkoraho Mana” naho iy’indirimbo zisanzwe akazayita “Ndakwitegereza” ariko ibi byose nihatagira igihinduka.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka