Anita Pendo aribaza niba abahanzi bagirana ibibazo (beef) hari inyungu byaba bibaha
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Anita Pendo yagize ati : «Beef hari igihe yinjiza cash mu bindi bihugu ubu ndimo ndibaza niba izo mbona mu bahanzi bacu muri iyi minsi niba zituma bunguka!»
Ibi Anita abyibajije nyuma y’uko muri iyi minsi hari kuvugwa ibibazo (beef) byinshi hagati y’abahanzi, by’umwihariko abari guhatanira kwegukana insinzi mu marushanwa ya PGGSS3.
Bamwe muri aba bahanzi bagiye bagirana ibibazo ni Eric Senderi n’ababyinnyi be bagiranye ibibazo na Urban Boys cyane cyane Safi aho Urban Boys yavugaga ko Senderi ari umusaza akaba atagomba kubagaya mu mikorere yabo muri Guma Guma ubwo bahinduranyaga nimero zo kuririmba.
Safi yanongeyeho ko Senderi azana indaya kurubyiniro nyamara bo ngo ntibagire icyo bamuvugaho. Ibi byaje kuza gukemuka nyuma yuko Safi asabye imbabazi ababyinnyi ba Senderi ndetse na Senderi ubwe nyuma y’uko bari bagiye kubajyana mu nkiko.
Abandi bagiranye amakimbirane ni Kamichi, Mico The Best bari muri Guma Guma ndetse na Uncle Austin utari muri aya marushanwa aho buri wese muri aba bari muri Guma Guma yavugiraga imbere y’abafana ko ariwe mwami w’injyana ya Afrobeat bituma Uncle Austin nawe abyinjiramo. Iki kibazo gihora kigaruka kuko ntikirakira burundu.
Abandi baherutse kugirana ibibazo ni Knowless na Kamichi aho ngo Kamichi yavuze ko Knowless asigaye yirata ngo kubera amaze gutera imbere, ibi akaba yarabivuze ubwo yashakaga kujya kuririmbana nawe indirimbo Rukuruzi bakoranye nyamara Knowless we agahita ahamagara Tom Close akaba ariwe baririmbana.
Ibi si Anita Pendo ubyibaza wenyine dore ko benshi mu bakurikiranira hafi muzika basanga ibibazo byose abahanzi bagirana babikora kugirango barusheho kuvugwa mu itangazamakuru.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gusebanya babivemo,bubake,ubuhanzi,nyarwanda