Angelique Kidjo yongeye gutsindira igihembo muri Grammy Awards

Angelique Kidjo, umuhanzikazi wo muri Benin, yongeye gutsindira igihembo cya Grammy Awards, agitura abahanzi bagenzi be bo muri Afurika.

Icyo gihembo yagihawe mu birori ngarukamwaka byo guha ibihembo abahanzi bagaragaje ubudashyikirwa mu bihangano byabo mu mwaka watambutse Grammy Awards 2016, byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa mbere tariki ya 15 Gashyantare 2016.

Kijdo afite igihembo cya gatatu cya Grammy Awards.
Kijdo afite igihembo cya gatatu cya Grammy Awards.

Kidjo yahawe icyo gihembo kubera Album yise “Sings”, iriho indirimbo zivanze n’injyana ya “Classic” imenyerewe mu bihugu by’u Burayi n’Amerika. Iyo album yayikoze afatanyije n’itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi ba “Classic” ryitwa “Orchestre Philharmonique du Luxembourg”.

Ubwo yajyaga gufata icyo gihembo yagize ati “Iki gihembo ngituye abahanzi bose b’indirimbo za gakondo muri Afurika, mu gihugu cyanjye ndetse no ku bandi bose bakizamuka.

Afrika yarahagurutse, Afurika iteye ibyishimo. Nimucyo dushyire hamwe, tube umwe muri muzika ubundi twamagane urwango n’imvururu.”

Kidjo atsindiye icyo gihembo ahigitse abo bari bahanganye mu gice kiswe “Best World Music Album” aribo Anoushka Shankar, Gilberto Gil wo muri Brazil, Korali y’abagabo bo muri Afrika y’Epfo yitwa Ladysmith Black Mambazo, hakiyongeraho indirimbo zikusanyije ziswe Zomba Prison Project zaririmbwe n’abagororwa bo muri Malawi.

Muri 2015 nabwo yahawe icyo gihembo kubera indi album ye yise “Eve” naho muri 2008 ari nabwo bwa mbere yari agitsindiye kubera album yise “Djin Djin.”

Angelique Kidjo ubundi witwa Angélique Kpasseloko Hinto Hounsinou Kandjo Manta Zogbin Kidjo, yavutse mu 1960. Yamenyekanye mu Rwanda no ku isi yose kubera indirimbo ze zirimo iyitwa “Agolo”, “We We”, “Adouma”, “Wombo Lombo”, “Afirika” n’indirimbo yasubiyemo yakunzwe cyane yitwa “Malaika.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka