Amateka ya Padiri Mudahinyuka wahimbye indirimbo ‘Ruzamenya Gusoma’

Hari indirimbo ivuga ngo ‘Ruzamenya gusoma u Rwanda rw’ejo, ruzafata ikaramu u Rwanda rw’ejo, ruzatsura umubano u Rwanda rw’ejo….’ yamenywe by’umwihariko n’abari mu kigero cy’imyaka 40 kuzamura kuko yahimbwe mu 1985.

Padiri Charles Mudahinyuka
Padiri Charles Mudahinyuka

Iyo ndirimbo ubusanzwe yitwa ‘Imihigo yacu’, yahimbwe na Padiri Charles Mudahinyuka afatanyije n’abanyeshuri bo mu iseminari nto ya Zaza yitiriwe Mutagatifu Kizito; ayihimbana n’izindi zidashingiye ku iyobokamana zikunze gusubirwamo n’amakorari atandukanye arimo Korari ya Kigali. Muri zo harimo: ‘Mwana w’iwacu’, Indangamirwa yagiye he n’Ijuru ry’iwacu.

Umwishywa wa Padiri Mudahinyuka, Muvugabigwi Gaspard, yatubwiye ko indirimbo ‘Imihigo yacu’ benshi bazi nka ‘Ruzamenya gusoma’ ari yo ifatwa nka nyina w’izindi nubwo we ntajwi rye ririmo no mu zindi zose kuko nawe yahimbaga gusa akanatoza abaririmbyi kimwe na Rugamba Cyprien.

Incamake ku buzima bwa gipadiri

Padiri Charles Mudahinyuka yavukiye i Gashyanda muri Paruwase ya Zaza muri Nyakanga 1952, ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibungo ubu ni muri Paruwase ya Kansana mu karere ka Ngoma, Intara y’Uburasirazuba.

Yatangiriye ubutumwa bwe muri paruwase ya Kibungo mu 1980, akomeza kugenda akorera muri paruwase zinyuranye zo muri diyoseze ya Kibungo kugeza mu 1989 ajya gukomeza amashuri muri kaminuza ya Lumen Vitae mu Bubiligi, agaruka mu Rwanda mu 1991 mu mirimo itandukanye ya Kiliziya no mu burezi bushingiye kuri Kiliziya.

Mu myaka itandukanye uhereye mu 1995, Charles Mudahinyuka yabaye Padiri Mukuru wa Paruwase zitandukanye harimo iy’iwabo i Zaza, iya Kabarondo, n’iya Rwamagana, kugeza mu 2003 aho yabaye Padiri Mukuru muri Paruwase Katedirari ya Kibungo ahamara imyaka icyenda, aba na Padiri Mukuru muri Paruwase ya Mukarange mu 2009.

Yasoreje ubutumwa bwe nka Padiri Mukuru muri Paruwase ya Rukoma (Ngoma) mu 2010, kugeza yitabye Imana ku myaka 66 azize uburwayi tariki 26 Mutarama 2018.

Kurikira ikiganiro cyose muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka