Active Group muri Gicumbi gusangiza abakunzi babo ibyo babahishiye muri PGGSS5

Mu gihe abahanzi bahatanira amarushanwa ya PGGSS5 ku wa 6 Kamena 2016 bazerekeza mu Karere ka Gicumbi muri ayo marushanwa, Active Group bo kuri ubu bari muri ako karere gusangiza abafana babo ibyo babahishiye kuri uwo munsi.

Mugiraneza Thierry, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tizzo, yatangaje ko impamvu ari muri aka karere hamwe na bagenzi be baririmbana kuri uyu wa 3 Kamena 2015 ari ukugira ngo batangarize abakunzi babo ibyo babahishiye ku wa 6 w’iki cyumweru ubwo bazaba bitabiriye aya marushanwa ya PGGSS5.

Active Group bagiye mu Karere ka Gicumbi gusangiza abakunzi babo ibyo babahishiye muri PGGSS5.
Active Group bagiye mu Karere ka Gicumbi gusangiza abakunzi babo ibyo babahishiye muri PGGSS5.

Tizzo ngo yizeye ko iki gikombe cya PGGSS5 bazakegukana bitewe n’imbaraga bari kubishyiramo ndetse n’abakunzi babo bazabashyigikira.

Sano Derek, na we wo muri Active Group, avuga ko mu marushanwa azaba tariki 6 kamena 2015 azabera mu Karere ka Gicumbi bazayitwaramo neza cyane ndetse bakaba basaba n’abanya Gicumbi kubashyigikira.

Mugabo Olivier, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Olvis, ahamya ko bazitwara neza muri aya marushanwa akaba ari na yo mpamvu yatumye baza muri aka karere kubwira abakunzi babo ibyo babahishiye ubwo bazaba bahanganye n’abandi muri PGGSS i Gicumbi.

Intego ye kimwe na bagenzi be ngo n’ukwegukana iki gikombe cya PGGSS5 kandi ngo kubera ubuhanga bwabo mu kuririmba bumva bizashoboka ariko abakunzi babo bakabibashyigikiramo babatora kuri 1 bakajya bandika ubutumwa bakohereza kuri 4343.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka