Abanya-Nigeria batwaye ibihembo byinshi muri Trace Awards 2023

Ibirori bitangirwamo ibihembo bya Trace Awands 2023 byaraye bisojwe mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira uwa 22 Ukwakira 2023, bikaba byari ibirori bobereye ijisho, byateguranywe ubuhanga aho byaberaga muri BK Arena byitabirwa na benshi, abahanzi baturutse muri Nigeria bakaba begukanye ibihembo byinshi.

Davido na Musa Keys bahabwa ibihembo ku ndirimbo bafatanyije
Davido na Musa Keys bahabwa ibihembo ku ndirimbo bafatanyije

Davido na Rema bo muri Nigeria batwaye ibihembo byinshi, mu gihe Bruce Mélodie wo mu Rwanda we yerekanye indirimbo ye nshya.

Igihembo cya mbere cyatanzwe ni icya video nziza, cyahawe Yemi Alade wo muri Nigeria ku ndirimbo ye Baddie.

Rema yatwaye igihembo cy’indirimbo y’umwaka Calm Down, yasubiranyemo na Selena Gomez ndetse n’icy’umuhanzi nyafrika (best global african artist).

Davido yahawe ibihembo bibiri: icy’umuhanzi w’umugabo n’icy’indirimbo yakoranye n’abandi (Best collaboration) ku ndirimbo ye “Unavailable”.

Burna Boy yatwaye igihembo cya Album y’umwaka ‘Love Damini.

Hatanzwe kandi ibihembo bitahataniwe, icya ‘Lifetime achievement’ cyahawe umuhanzi w’umunya-Nigeria 2Face Idibia, n’icya Change Maker cyahawe umuhanzi rwiyemezamirimo, Mr Eazi, uyu uri gushora imari mu ikipe ya Rayon Sports.

Mr Eazi yakira igihembo
Mr Eazi yakira igihembo

Dore urutonde rw’abatwaye ibihembo:

Album y’umwaka: Love Damini- Burna Boy (Nigeria)

Indirimbo y’umwaka: Calm down - Rema (Nigeria)

Video nziza: Baddie -Yemi Alade (Nigeria)

Best Male: Davido (Nigeria)

Best Female: Viviane Chidid (Senegal)

Indirimbo yahuriweho: Unavailable - Davido (Nigeria) ft Musa Keys (Afrika y’Epfo)

Umuhanzi mushya : Roseline Layo (Côte d’Ivoire)

The Ben na Diamond ku rubyiniro
The Ben na Diamond ku rubyiniro

DJ: Michael Brun (Haiti)

Producer mwiza : Tam Sir (Côte d’Ivoire)

Umuhanzi w’indirimbo z’imana : KS Bloom (Côte d’Ivoire)

Best live: Fally Ipupa (DRC)

Umubyinnyi: Robot Boli (Afrika y’Epfo)

Umuhanzi wa Afurika ivuga Icyongereza (Best artist Africa anglophone): Asake (Nigeria)

Umuhanzi wa Afurika ivuga Igifaransa (Best artist Africa francophone): Didi B (Côte d’Ivoire)

Umuhanzi wa Afurika ivuga Igiportugal (Best artist Africa lusophone): Gerilson Insrael (Angola)

Chriss Eazy
Chriss Eazy

Umuhanzi wo mu Rwanda: Bruce Melody

Umuhanzi wa Afrika y’Iburasirazuba: Diamond Platnumz (Tanzania)

Umuhanzi wa France n’u Bubiligi: TayC (France)

Umuhanzi wo mu Bwongereza: Central Cee

Umuhanzi wo mu birwa bya Carraibe: Rutshelle Guillaume (Haiti)

Umuhanzi wo mu birwa by’inyanja y’u Buhinde: Goulam (Comoros)

Umuhanzi wo muri Bresil: Ludmilla

Umuhanzi wa Afurika y’amajyaruguru: Dystinct (Morocco)

2Face Idibia
2Face Idibia

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka