Abahanzi n’ibyamamare ngo bagirana ibibazo (beef) kugira ngo barusheho kuvugwa mu bitangazamakuru

Hakunze kugaragara cyane ibibazo hagati y’abahanzi n’ibyamamare ariko wakurikirana ugasanga ba bahanzi hagati yabo ntacyo bapfa cyangwa se baba bakwisanzuyeho bakakwibwirira ko rwose babanye neza.

Benshi mu bakurikiranira hafi ibya muzika n’ibyamamare basanga abahanzi ndetse n’ibindi byamamare, haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga bavuga ko abahanzi bakoresha uko bashoboye ngo bavugwe mu bitangazamakuru bityo amazina yabo ahore mu mitwe y’abakunzi babo.

Usanga akenshi abantu nk’aba b’ibyamamare inshuro nyinshi baba bafitanye ibibazo mu bitangazamakuru ariko mu buzima busanzwe ugasanga mu by’ukuri nta bibazo biri hagati yabo.

Usanga baba bashakisha inzira zose n’ibikorwa byose byatuma bavugwa rimwe na rimwe ugasanga bakoze n’ikintu kibi cyangwa se ikintu kiri butungure cyangwa kigatangaza benshi. Ibi bikaba bitera bamwe kwambara imyambaro idasanzwe n’ibindi.

Mu Rwanda rero naho ibi birahari kandi ntibikorwa gusa n’abamaze kuba ibyamamare dore ko umuhanzi wese utangiye umuziki ashakisha umuhanzi umazemo igihe bagirana ibibazo (beef) mu rwego rwo kugira ngo nawe ahite amenyekana.

Hari ubwo usanga umuhanzi yemera akibeshyera n’ibintu bikomeye atakoze mu rwego rwo kugira ngo avugwe. Hariho ndetse n’abageza aho kurwana, nabo kugira ngo bavugwe.

Ibi bituma usanga igihe kinini mu bitangazamakuru haba harimo abahanzi bafitanye ibibazo umuntu akaba yakibaza impamvu bikamuyobera.

Umuntu yakibaza ati ese koko ni ngombwa gukora nk’aho bafitanye ibibazo kugira ngo bavugwe cyane mu itangazamakuru? cyangwa byaba byiza bakoze ibikorwa byiza akaba ari byo bibahesha kuvugwa cyane?

Ese iyo wumva buri kanya abahanzi bagirana ibibazo ubifata ute?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko se niba dushaka ko umuziki wacu utera imbere ibyo hari icyo byadufasha niba ntacyo rero babireke bashacyishe izindi nzira bareke gusiga isura mbi umuziki wacu.

NIYONGIRA ERIC yanditse ku itariki ya: 3-04-2013  →  Musubize

ubundi se bategereza kuvugwa ku bibi cq kubyago,bakoze ibyiza bakareba ko batavugwa? abahanzi ba kera ko kugeza ubu tukibavuga kandi tutagendeye kuri beef,ahubwo basigeho kuko hari ushobora kubura abafana bakeka ko ibyo bamuvuga ari ukuri.

Rugema yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka