Umufana yirukanywe mu nzu nyuma yo kuva muri Rayon Sports akajya muri APR FC

Ntakirutimana Isaac, umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports wamenyekanye cyane ku izina rya Sarpong, avuga ko nyuma yo gutera umugongo ikipe yari yarihebeye ya Rayon Sports akajya muri APR FC, yirukanywe mu nzu yakodeshaga.

Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong
Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong

Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports isezerewe na Bugesera FC mu Gikombe cy’Amahoro, ku wa Kabiri tariki 23 Mata 2024, nibwo uwo mufana wayo w’imena yafashe icyemezo cyo kuva muri iyo kipe ajya mu yo zihora zihanganye ya APR, yakirwa ku mugaragaro mu ikipe nshya ku itariki 26 Mata 2024.

Uwo musore wakunze kugaragara ku ma sitade atandukanye yisize amarangi y’ubururu n’umweru, asezera muri Rayon Sports yavuze ko arambiwe kubaho afana ikipe itamuha ibyishimo, avuga ko agiye gushakira ibyo byishimo mu ikipe nshya yerekejemo.

Ati “Ngiye muri APR FC nshaka ibyishimo, kuko guhera muri 2013 nisiga irangi rya Rayon nari umufana nkaba n’umukunzi wayo, rwose abafana dukoresha imbaraga nyinshi, tuba twataye akazi kacu, baba bataye ibindi bintu bakagombye kuba barimo. Aho umufana ava akagera icyo aba ashaka ni ibyishimo, nta zindi nyungu z’umufana, nta kipe ihemba umufana na za Real Madrid ntizibikora”.

Arongera ati “Niba rero nshobora kumara imyaka itanu, mbona nta gikombe cya shampiyona kandi nkabona ikipe igenda isubira inyuma kurushaho, ngataha mbabaye no kurya bikanga, nageze aho nsanga umutima wanjye utagishoboye kwakira ibyo bintu, ni yo mpamvu ikinzanye muri APR FC ari ibyishimo nta kindi”.

Mu kiganiro yagiranye na Isibo Radio, Sarpong yavuze ko yasabwe gusohoka mu nzu yakodeshaga, nyuma y’uko nyirayo amenye ko yavuye muri Rayon Sports akajya muri mukeba wayo, APR FC.

Yagize ati “Mu gitondo nkimara kugera ku biro bya APR FC, ndimo kuganira na Songambere (ushinzwe ubukangurambaga muri APR FC), nibwo nabonye message (ubutumwa bugufi) ya landlord, ambwira ati warakoze twabanye neza, ariko ibintu ndimo kumva kuri radio niba aribyo, byaba byiza uraye umpaye inzu yanjye”.

Arongera ati “Ntabwo namurenganya, kuko ni inzu nini nabagamo, ikwiriye gukodeshwa ibihumbi 200Frw ku kwezi, ariko we yarambwiye ati ujye unyihera 80Frw, rero ntabwo namurenganya kuko ni umufana w’ikipe ya Rayon Sports”.

Akomeza agira ati “Kuba yabimbwiye, njye namubwiye nti ntacyo reka dukurikize amategeko y’abapangayi, ni iminsi 15 ya préavis (integuza) ngashaka inzu. Ndi umuntu w’umugabo ukora ntabwo nsabiriza, nashyizeho abanshakira inzu kugira ngo mbe nakwimuka”.

Ibyo kwirukanwa mu nzu, ntabwo ari kuri uwo mufana gusa bibayeho kuko byabaye no ku mukinnyi Manishimwe Djabel, nyuma yo kuva muri Rayon Sports yerekeje muri APR FC.

Uwo mukinnyi yatangaje ko ubwo yari mu myitozo n’abandi bakinnyi ba APR FC, yakiriye ubutumwa buturutse kwa nyiri inzu yakodeshaga, bumusaba gusohoka mu nzu akajya kugura iye.

Nk’uko Manishimwe Djabel yabitangaje, ngo ubwo butumwa bwagiraga buti "Wabonye amafaranga menshi nsohokera mu nzu ugure iyawe".

Manishimwe yavuze ko akimara kubona ubwo butumwa bumwirukana mu nzu yakodeshaga, ngo yahise asaba ubuyobozi bw’ikipe uruhushya rwo kujya gushaka indi nzu yimukiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Wellcome Apr Iraguha Ibyishimo ushaka mvnd

Emmaneul yanditse ku itariki ya: 8-05-2024  →  Musubize

Uyu mufana ndamwemera naze.

eric yanditse ku itariki ya: 30-04-2024  →  Musubize

Ahubwo utu mu fana ni uwinzara uretse Ari umunyabwenge da Apr ntishobora kwemera ko uwayihebeye akodesha

Alexis yanditse ku itariki ya: 28-04-2024  →  Musubize

Ahubwo utu mu fana ni uwinzara uretse Ari umunyabwenge da Apr ntishobora kwemera ko uwayihebeye akodesha

Alexis yanditse ku itariki ya: 28-04-2024  →  Musubize

Ahubwo utu mu fana ni uwinzara uretse Ari umunyabwenge da Apr ntishobora kwemera ko uwayihebeye akodesha

Alexis yanditse ku itariki ya: 28-04-2024  →  Musubize

Niko bigomba kugenda: iyo amazi adashaka ko uyoga....nako inkubisi ya (ya yandi...).. kandi ugusuriy ntumusurire akwita...umuriro wacanye ku ba Rayon, tangira uwote tuuu.

Fifi yanditse ku itariki ya: 28-04-2024  →  Musubize

Nanjye ari iyanjye ntiyakongera kuyiraramo

Byinzuki Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 28-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka