Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi (Amafoto)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023 inkongi y’umuriro yibasiye inzu yo ku isoko rya Gisozi yakorerwagamo ikanacururizwamo intebe.

Amakuru yatanzwe n’Umuyobozi w’Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, Habumuremyi Egide, yavuze ko inkongi y’umuriro yibasiye inzu ikorerwamo ibikorwa by’ububaji bw’imbaho iherereye mu Mudugudu wa Gasave yakorerwagamo na Koperative APARWA.

Ati “Ahahiye hakorerwamo ibintu byose bifitanye isano n’imbaho, harimo intebe, utubati, ibitanda, ameza ndetse n’imbaho byakorwagamo”.

Aha hantu hari harashyizwe amabwiriza yo kwirinda kuhakorera ibikorwa byateza inkongi birimo kwirinda kuhanywera itabi, basaba abahakorera kujya bajya kurinywera hanze.

Habumuremyi avuga ko Polisi yahise yihutira kuzimya iyi nkongi n’ubwo umuriro wakomeje kuba mwinshi cyane, bakaba bakirwana no kuwuzimya.

Umwe mu bakorera mu gakiriro ka Gisozi witwa Adolphe Twambajimana avuga ko iyi nkongi yibasiye iyi nyubako yasatiriye n’ingo z’abaturage, ariko Polisi ihita ihagerera igihe itangira kuzimya iyi nkongi itaragera ku ngo.

Inyubako zo mu Gakiriro ka Gisozi zimaze igihe zibasirwa n’inkongi ikangiza
ibikoresho ndetse n’ibicuruzwa. Kugeza ubu nta genzura rirakorwa ngo rigaragaze ikibazo nyamukuru giteza izi nkongi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka