Senderi Hit yishimiye uko yakiriwe n’Abanyamusanze yataramiye

Umuhanzi Senderi Hit ukomeje icyiciro cya kabiri cy’ibitaramo bizenguruka Uturere twose tw’Igihugu, mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki yataramiye ab’i Musanze avuga ko yasanze baramwiteguye, mu kumushyigikira muri uru rugendo afata nk’amateka.

Icyiciro cya mbere cy’ibi bitaramo Senderi Hit yagitangiriye mu Karere ka Kirehe ku wa 5 Nyakanga 2025 ku ivuko mu Murenge wa Nyarubuye, abisoreza mu Mujyi wa Kigali muri Kanama 2025.

Senderi aganira na KT RADIO kuri uru rugendo rw’ibitaramo bye, avuga ko muri iyi myaka 20 amaze ari umuhanzi, Abanyarwanda ndetse n’abakunzi b’umuziki we by’umwihariko, bamugaragarije urukundo rudasanzwe bityo ko agomba kubashimira.

Yagize ati “Ndashimira cyane Imana yamfashije kubigeraho. Uyu ni umwanya wo gushimira abafana no gusubiza urukundo bangaragarije.”

Yakomeje avuga ko imyaka 20 mu muziki bitari indirimbo no gushimisha abantu gusa, ko ahubwo rwari urugendo rwo guhuriza hamwe abantu no gukangurira Abanyarwanda mu ngeri zose kwimakaza uburere mboneragihugu bijyanye n’indirimbo yagiye akora.

Nyuma y’icyiciro cya mbere cyaranzwe n’ibitaramo umunani yakoreye mu Turere umunani tw’u Rwanda, Senderi Hit yatangiye icyiciro cya kabiri cyabyo ahereye mu Karere ka Nyagatare tariki 24 Ukwakira 2025.

Nyuma yo kunyura mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Gisagara, kuri iyi nshuro abari batahiwe ni ab’i Musanze muri santere ya Byangabo, iherereye mu Murenge wa Busogo ku wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025.

Senderi nyuma y’uko akoreye igitaramo i Musanze, yavuze ko yishimiye urukundo bamweretse kandi ko yasanze bari bamwiyeguye. Ati “Nasanze banyiteguye, tugirana ibihe byiza, turasangira.”

Senderi azakomereza urugendo rwe mu Karere ka Rubavu, ku wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025.

Uretse gutaramira abakunzi be ndetse n’abandi baba bitabiriye ibi bitaramo, hatangwa n’inyigisho, ndetse akenshi Senderi Hit yifatanya n’abaturage mu muganda rusange wiganjemo gutera ibiti.

Mu myaka 20 amaze mu muziki, Senderi yasohoye album eshatu ari zo ’Twaribohoye’ iriho indirimbo 10, ’Icyomoro’ iriho indirimbo 15 ndetse na ’Intimba y’Intore’ iriho indirimbo 18 zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iyo myaka kandi Senderi Hit yabaye umwe mu bahanzi bafite indirimbo zifite ubutumwa bwubaka. Akenshi yagiye akoresha injyana ya Afrobeat n’iza gakondo zifite umudiho wihariye w’u Rwanda. Yaririmbye kandi kuri gahunda z’Igihugu, abahanzi n’imibereho isanzwe, ari nabyo bituma indirimbo ze zishimisha benshi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka