Ikamba B.I.G yambaye mbere y’uko apfa ryagurishijwe hafi ibihumbi 600 by’Amadolari

Ikamba rya purasitike (plastic) umuraperi Notorious B.I.G yamabaye ari kwifotoza iminsi itatu mbere y’uko apfa, ryagurishijwe muri cyamunara arenga igice ya miliyoni y’amadorali ya Amerika.

Iri kamba B.I.G yafotowe yamabaye ku ifoto yakunze kwitwa umwami wa New York iminsi itatu mbere yuko apfa, ryari ryitezwe kugurwa nibura ibihumbi 300 by’amadolari, ariko mu kugurishwa ryageze kuri $594,670 muri cyamunara.

Iyi cyamunara kandi yari irimo amabaruwa y’urukundo Tupac Shakur yandikiraga uwo bakundanaga afite imyaka 16. Uko ari 22, aya mabaruwa yaguzwe angana na $75 600.

Diddy wari uyoboye inzu B.I.G yakoreragamo mu 1997 ntabwo yibazaga ko ririya kamba ryagushishwa angana kuriya.

Cassandra Hattlon wari uhagarariye iyi cyamunara, yabwiye Reuters ko ririya kamba ari kimwe mu biranga umuziki wa hip hop ubwawo, ati “Iri kamba rirazwi ku rwego rw’isi uribona ku mipira, ku bikombe byo kunyweramo ikawa ntaho udasanga ifoto yaryo”.

Ifoto y’uyu muraperi yambaye iri kamba yafashwe tariki 6 Werurwe, apfa arashwe tariki 9 Werurwe 1997.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka