Bosco Nshuti yaririmbiye abo muri Finland mbere yo gutaramira i Kigali
Bosco Nshuti yageze muri Finland nyuma yo kwerekwa urukundo muri Suwede, aho aheruka gutaramira mu ruhererekane rw’ibitaramo yise Europe Tour 2025, anamurikira ababyitabiriye album ye ya kane yise ’Ndahiriwe’. Ni igitaramo yahakoreye ku wa 31 Gicurasi ndetse na tariki 01 Kamena 2025, akaba ategerejwe i Kigali mu gitaramo yise Unconditional Love - Season 2.

Uyu muhanzi ubarizwa i Burayi, nyuma yo gutaramira mu Budage no muri Suwede ategerejwe muri Finland mu mpera z’iki cyumweru, tariki 7-8 Kamena 2025, ndetse azasubira gutaramira muri Suwede nyuma yaho, muri Poland, asoze urugendo rwe mu bitaramo bibiri azakorera muri Denmark.
Akimara kugera muri Finland yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ati “Mwakoze cyane ku bwo kunyakira mu buryo bushimishije, Imana ibahe umugisha utagabanyije. Nishimiye kuzafatanya namwe mu kuramya no guhimbaza Imana muri iyi weekend, ubwo tuzaba twibuka urukundo rwayo rudacogora binyuze mu muziki.”
Nyuma yo kuzenguruka u Burayi, azagaruka mu Rwanda mu gitaramo cy’amateka yise Unconditional Love - Season 2, kizaba tariki 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali.
Iki gitaramo yagihuje no kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi amaze mu muziki, kuko indirimbo ye ya mbere yasohotse mu 2015. Azaba anamurika Album ya kane yise ‘Ndahiriwe’.
Bosco Nshuti yasabye abakunzi be n’abakunzi b’umuziki wa Gospel muri rusange, kuzifatanya na we bagatambira Imana ku bw’urukundo rwayo.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyo mu Rwanda yamaze kugera hanze, akaba ari kuboneka ku rubuga rwe www.bosconshuti.com.
Ku wa 30 Gicurasi 2025 ni bwo Bosco Nshuti yemeje ko Ben na Chance bazaririmba mu gitaramo cye. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yagize ati "Shalom! Ben na Chance tuzaba turi kumwe nabo muri "Unconditional Love - Season 2" muri Camp Kigali".

Bosco Nshuti yatangiye kumenyekana mu muziki wo kuramya Imana mu 2015, ubwo yasohoraga indirimbo ‘Ibyo ntunze’. Akunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Yanyuzeho’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Inyembaraga’, ‘Umusaraba’, ‘Ibyo ntunze’ n’izindi.
Amaze gutunganya Album eshatu: ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’, akaba yitegura gusohora Album ya kane yise ‘Ndahiriwe’.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|