BK Group yamuritse irushanwa ‘Rap City’ ryo kuzamura impano z’abakiri bato

BK Group yamuritse amarushanwa ya mbere ya Rap mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda by’umwihariko injyana ya Rap, mu rwego rwo kuzamura impano no gukangurira urubyiruko kugira uruhare muri serivisi zitangwa na BK.

Igitaramo cy’urukurikirane rwa Rap rwiswe ‘Rap City’ Season 1; ni ubwa mbere kizaba kibereye mu Rwanda ndetse ni kimwe mu bitaramo bikomeye bizabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena guhera 17 Nzeri 2022.

Rap City Season 1 iteguwe ku bufatanye hagati ya QA Venue Solutions na BK Group, nyuma y’amasezerano akomeye yo kugura uburenganzira bwo kwitirirwa iyi nyubako y’imyidagaduro yahoze yitwa Kigali Arena, kuri miliyari 7 Frw, muri Gicurasi 2022.

Iki gitaramo kizarangwa n’abahanzi bo mu Rwanda bakora injyana nka Kinyatrap, Trappish zose ziri mu murongo wa Hip Hop, Old School n’izindi.

BK Group yabwiye itangazamakuru ko bizaba ari ku nshuro ya mbere, ibirori byuzuye bya hip-hop biri kuri uru rwego bibereye mu Rwanda, kandi kugira ngo buri wese abashe kubyishimira, amatike azagabanywa 100% ku bantu bafite ikarita ya BK Arena Pre Paid Card.”.

Banki ya Kigali (BK) Plc iherutse gushyira ahagaragara Ikarita y’ikoranabuhanga “BK Arena Prepaid Card”, izafasha urubyiruko rudafite konti koroherwa no gutwara amafaranga kuri iyo karita ishobora gukoreshwa nk’izindi za banki, ndetse ikaba yanakwinjirirwaho mu mikino n’ibikorwa by’imyidagaduro bibera muri BK Arena.

Usibye kurushaho kumenyekanisha ikarita ya BK Arena PrePaid, BK group yavuze ko ikiciro cya mbere cya ‘Rap City’ ari indi nkingi igize amasezerano y’uburenganzira ku izina BK Arena hamwe BK Group, ishishikariza abantu kugendana amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga, kandi igaha urubyiruko ibisubizo byoroshye byo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Bitewe n’ibitaramo bikomeye byabereye muri iyi nyubako aho abantu ibihumbi n’ibihumbi bagiye bagaragaza ko bashimira cyane abaraperi, BK Arena yahisemo kubatumira no kubateza imbere hashyirwaho amarushanwa yiswe ‘Rap City’ mu rwego rwo kumenyekanisha impano.

Umuntu wese wifuza kwitabira iri rushanwa arasabwa gukurikira imbuga nkoranyambaga za BK Arena kuri Twitter na Instagram.

Yifata amashusho ari hagati y’amasegonda 30’ na 45’ aririmba arapa, hanyuma akayashyira kuri murandasi.

Aya mashusho ayashyira kuri konti ye, agakora ‘Tag’ cyangwa se (Kumenyesha) kuri BK Arena, hanyuma agakoresha Hashatg ya #BKARENARAPCITY, #BKARENANIIYAWE ndetse na #BKARENAISYOURS.

Uhatana kandi asabwa kubwira inshuti ze n’abandi bamukurikira gukanda ‘Like’ kuri iyo video yashyizeho, gutangaho ibitekerezo no gusangiza abandi iyo video mu rwego rwo kugira ngo irebwe n’abantu benshi.

Batanu ba mbere bazatumirwa mu kiganiro ‘The Versus Show’ cyo kuri Televiziyo Rwanda, hanyuma havemo batatu bazaririmba muri ibi birori bya ‘Rap City’ bizaba ku wa 17 Nzeri 2022.

Abahanzi bo mu Rwanda bemejwe kugeza ubu barimo abaraperi n’abakora injyana ya Hip-Pop nka Bulldog, Bushali, Fireman, Ish Kevin, Riderman n’abandi benshi ba hip-hop bashyizwe ku rutonde.

BK Group ikomeza ivuga ko bifashishije imbuga nkoranyambaga za BK Arena, bazakomeza gutangaza abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo n’abandi bazagiramo uruhare.

BK Group yavuze ko hari uburyo bushya buzongerwa ku ikarita ya BK Arena PrePaid, ishobora kwemerera umuntu kwinjira muri BK Arena mu buryo bworoshye, kandi budasaba kugendana amafaranga.

Kugira ngo ubone Ikarita ya BK Arena, ntibikeneye kuba ufite konti muri BK, icyo usabwa ni ukuba ufite imyaka 18 kuzamura, ufite indangamuntu cyangwa pasiporo n’amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw).

Iyi karita yemewe na Visa kuko ishobora gukoreshwa ahantu hose Visa yemerwa kw’Isi yose. BK Arena PrePaid Card iboneka ku mashami yose ya BK no kuri BK Arena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka