Amafoto: Hillsong London yahaye ibyishimo abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Itsinda Hillsong London ryatanze ibyishimo mu buryo bukomeye Abanyarwanda bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mu gitaramo cy’amateka cyiswe “Hillsong London Live in Kigali”.

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022. Cyateguwe na Rwanda Events Group ifatanyije na Aflewo Rwanda.

Hari ku nshuro ya kabiri Hillsong London ikoreye igitaramo mu Rwanda kuko icyaherukaga cyabaye mu 2019 na cyo cyari cyiswe ‘Hillsong London Live in Kigali’.

Uretse Hillsong London, Bishop Benjamin Dube wo muri Afurika y’Epfo na we yari ategerejwe muri iki gitaramo cyayobowe n’umunyamakuru Tracy Agasaro.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abarimo abahanzi bakomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nka Gaby Irene Kamanzi, Israel Mbonyi, James & Daniella, Aline Gahongayire n’abandi batandukanye.

Aime Uwimana umaze igihe kinini akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni we wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro. Yaririmbye zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Shimwa’, ‘Urwibutso’ n’izindi.

Aimé Uwimana yakurikiwe n’Umunyafurika y’Epfo, Bishop Benjamin Dube, wakiranywe urugwiro rudasanzwe n’abari bateraniye muri BK Arena doreko yari yakubise yuzuye.

Benjamin Dube n’itsinda ry’abamufasha kuririmba na bo urukundo bagaragarijwe ntibarupfushije ubusa, kuko bagaragaje imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro ndetse yibutsa Abanyarwanda ko n’ubwo akuze ariko afite ijwi ry’umwimerere.

Uyu mugabo w’imyaka 60, yanyuzagamo akaganiriza abari bitabiriye iki gitaramo. Hari aho yagize ati “Iyo Imana iri mu ruhande rwawe, nta muntu wakurwanya ngo bimukundire”.

Mu ndirimbo yaririmbye zirimo ‘Jehovah Is your’, ‘When I think About Jesus’, ‘Elshadai Medley’, ‘Uvumule’ n’izindi zitandukanye yamenyekanyemo.

Ubusanzwe, Benjamin Dube ni umushumba w’itorero High Praise Centre Church, akaba umwanditsi w’indirimbo akanizitunganya, akaba amaze imyaka irenga 30 akora umurimo wo kuririmba.

Indirimbo ze zaramamaye cyane ndetse zashyizwe mu Kinyarwanda, nka ‘Ketshepile Wena’ yahimbwemo ‘Hariho Impamvu’ na ‘Thel’umoya’ ihinduka ‘Nimurebe Urukundo’.

Hillsong London nk’abahanzi bari bategerejwe n’abantu benshi ni yo yakurikiye Bishop Benjamin Dube.

Mbere y’uko batangira gutaramira imbaga y’abakunzi babo bari babukereye ku bwinshi, aba baramyi bavuze ko bakunze cyane Abanyarwanda, akaba ari na yo mpamvu bagarutse gutaramana na bo mu gitaramo gifite umwihariko wo gushima Imana.

Zimwe mu ndirimbo baririmbye zirimo ‘Oceans’, ‘This is Living’, ‘Real Love’, ‘Jesus Is’, ‘That’s The Power’, ‘Lord you’re all I Need’, ‘Surrender’, ‘Behold’ n’izindi nyinshi.

Iri tsinda ubwo ryari rigeze ku ndirimbo yabo bise ‘What a beautiful name’, ibintu byahise bihindura isura muri BK Arena, kuko abantu bose bahise bahaguruka baririmbana ijambo ku rindi n’iri tsinda bahamya ko “Nta rindi zina wabona wagereranya n’izina rya Yezu”.

Iyi ndirimbo ni imwe mu zakunzwe cyane za Hillsong London ku Isi hose, dore ko kuri Youtube honyine imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 464.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntitukitiranye Kuramya Imana no Kwinezeza.Ibi nabyo biba ari ukwinezeza baceza gusa.

gasagara yanditse ku itariki ya: 28-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka