Umuhanzi Lil G azamurika alubumu ye ya kabiri “Umubyeyi” ku munsi we w’amavuko

Umuhanzi Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G azamurika alubumu ye ku munsi yizihirizaho itariki ye y’amavuko ku itariki 20/03/2014.

Nk’uko abitangaza, Lil G yishimiye guhuza ukumurika alubumu ye ya kabiri n’umunsi we w’amavuko kuko n’ubwo uyu munsi ari uwo yizihirizaho itariki ye y’amavuko, anatangaza ko ari itariki yagiye agiriraho ibintu byiza binyuranye mu buzima bwe.

Ngo ni itariki imwibutsa byinshi mu buzima bwe azatangaza kuri uwo munsi wo kumurika alubumu ye ya kabiri yise “Umubyeyi”.

Umuhanzi Karangwa Lionel a.k.a Lil G
Umuhanzi Karangwa Lionel a.k.a Lil G

Mu kiganiro gito na Lil G, yadutangarije ko indirimbo nyinshi zigize alubumu “Umubyeyi” zimaze kurangira izindi akaba akiri kuzikorera amashusho harimo n’amashusho ya “Nyegera nseke” yakoranye na Riderman azasohoka ku munsi w’ejo.

Kugeza ubu, Lil G ntaramenya neza aho azamurikira alubumu ye ariko yadutangarije ko bizabera kuri Kigali Serena Hotel cyangwa se muri Expo Ground ahasanzwe habera imurikagurisha.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka