Umuhanzi Kode akeneye ubufasha bwa buri Munyarwanda mu marushanwa ya “Euro music contest”

Umuhanzi Faycal Ngeruka wahinduye izina aho asigaye yitwa Kode, ni umwe mu bahanzi bitabiriye amarushanwa ya“Euro Music Contest” nyuma y’imyaka itatu gusa amaze aba ku mugabane w’Uburayi, akaba akeneye ubufasha bwa buri Munyarwanda mu kumutora.

Iri rushanwa rya Euro Music Contest ni irushanwa rihuza abahanzi babarizwa ku mugabane w’Uburayi mu bihugu bisaga 44, rikaba rihuza abahanzi badafite amasezerano n’amazu atunganya umuziki ya Sony Music cyangwa Universal nk’uko Kode yabitangaje.

Kode kandi yakomeje atangaza ko mu bo bahatana bose, abazagira amahirwe yo gutorwa n’abantu benshi bizabahesha amahirwe yo guca imbere y’akanama nkemurampaka kazahitamo abahanzi 10 bahize abandi bazabasha kuririmbira i Paris.

Faycal usigaye azwi ku izina rya Kode.
Faycal usigaye azwi ku izina rya Kode.

Nk’uko abyitangariza ubwe, Kode akeneye amajwi y’Abanyarwanda benshi kugira ngo abe yabasha kwegukana insinzi muri aya marushanwa.

Ku waba yifuza guha amahirwe uyu muhanzi, ujya ku rubuga rwa facebook ukinjira muri konti yawe warangiza ugakurikira iyi link: http://euromusiccontest.com/kode ukabona ku ruhande rw’iburyo ahanditse “Vote with Facebook” ugakanda kuri “Ok” bityo ukaba umuhaye ijwi.

Buri muntu yemerewe gutora inshuro imwe ku munsi. Gutora bizarangirana n’itariki 10.5.2014.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka