Tiwa Savage, Rema na Ayra Starr bahuriye kuri Album ya Bob Marley ‘Africa Unite’

Abahanzi batandukanye b’ibihangage ku mugabane wa Afurika biyemeje kunagura zimwe mu ndirimbo za Bob Marley zigize album yiswe ‘Africa Unite’ ikubiyemo indirimbo 10 z’uyu mugabo wamamaye mu jyana ya Reggae.

Ibyamamare byo ku mugabane wa Afurika byahuriye kuri album ya Bob Marley
Ibyamamare byo ku mugabane wa Afurika byahuriye kuri album ya Bob Marley

Tariki 11 Gicurasi 1981 nibwo abakunzi ba Reggae bashenguwe n’inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’Umunya-Jamaica, Robert Nesta Marley [Bob Marley] wamamaye cyane muri iyi njyana.

Buri mwaka hirya no hino ku isi iyi tariki yatabarukiyeho mu bihugu bitandukanye bategura ibitaramo byo kwibuka no kunamira iki cyamamare.

Itegurwa ry’iyo album naryo ntirijya kure y’uwo mujyo wo guha iki cyamamare icyubahiro no gukomeza gukundisha abantu ibihangano bye. Abahanzi bifashishijwe muri iyi album ni bamwe mu bakomeye ku mugabane wa Afurika bazwiho ubuhanga bwihariye byumwihariko mu njyana ya Afrobeat.

Indirimbo za Bob Marley zashyizwe kuri iyi album hariho ‘Waiting In Vain’ irimo Umuhanzi Tiwa Savage, ‘Stir It Up, irimo Sarkodie wo muri Ghana’ ndetse na ‘Three Little Birds’ irimo abahanzi Teni na Oxlade.

Album ‘Africa Unite’ yashyizwe hanze tariki 04 Kanama 2023, ndetse ifatwa nk’idasanzwe aho irimo uruvange rw’injyana ya Reggae ndetse na Afrobeat mu guhuza ubuhanga bw’ibiragano bibiri bitandukanye.

Iyi album yakozwe mu rwego rwo kongera kuvugurura ibihangano bya Bob Marley bigahuzwa n’ubuhanga bwa bamwe mu bahanzi b’ikiragano gishya kandi bagezweho bo ku mugabane wa Afurika.

Album ‘Africa Unite’ yashyizwe hanze mbere y’amasaha 24, hasohotse imwe mu ndirimbo yayo yitwa ‘The Belly Full, (But We Hungry)’ irimo Rema n’umuhungu wa Bob Marley witwa Skip Marley.

Bob Marley yabonye izuba ku ya 6 Gashyantare 1945, atabaruka ku wa 11 Gicurasi 1981. Yaguye muri Cedars of Lebanon Hospital mu Mujyi wa Miami.

Album ya Bob Marley 'Africa Unite'
Album ya Bob Marley ’Africa Unite’

Indirimbo zigize album ya ‘Africa Unite

So Much Trouble – Nutty O & Winky O
Them Belly Full (But We Hungry) ft Rema & Skip Marley
Redemption Song ft Ami Faku
Waiting in Vain ft Tiwa Savage
Turn Your Lights Down Low ft Afro B
Three Little Birds ft Teni and Oxlade
Buffalo Soldier ft Stonebwoy
Stir It Up ft Sarkodie
Jamming ft Ayra Starr
One Love ft Patoranking

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka