Samputu azakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 amaze avutse

Jean Paul Samputu, umuhanzi nyarwanda wamamaye cyane ku rwego rw’isi arategura igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze avutse n’imyaka 35 amaze muri muzika kizaba tariki 30/06/2012.

Iki gitaramo kizabera muri Car Wash guhera 13h00 aho kwinjira bizaba ari amafranga 2000 gusa nyuma y’igitaramo (After party) bazajya muri Rainbow Hotel iri Kicukiro.

Nubwo Samputu yujuje imyaka 50 tariki 15/03/2012, ibirori byo kwizihiza isabukuru ye ntiyifuje kubyihererana kuko kuri we ari ikintu gikomeye atazibagirwa mu buzima dore ko ari n’uburyo bwiza azaba abonye bwo guha impanuro abahanzi bakiri bato; nk’uko yabidutangarije.

Mu bitekerezo no mu nganzo Samputu aracyari umusore kuko adasiba kugira inama abahanzi bakiri bato kugira ngo nabo bazagire icyo bigezaho. Abahanzi bakiri bato nabo bamubonamo ikitegererezo ariko kenshi hibazwa niba nabo bazagira amahirwe yo kumera nkawe.

Bamwe mu bahanzi bazataramana na Samputu muri icyo gitaramo harimo Masamba Intore, King James, Knowless, Jay Polly, Beauty for Ashes, Eddie Kenzo na Josee Chameleone.

Jean Paul Samputu yongeye gusaba Abanyarwanda bose muri rusange kugirana urukundo, kubabarira no kwiyunga n’ababagiriye nabi.

Samputu avuga ko umuntu ukwanga aba nta rukundo aba yiyifitemo bityo uba usabwa kumukunda kugira ngo urukundo rwawe rwuzuze cya cyuho cyo kutagira urukundo yifitemo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka