Salax Awards irimo kwigobotora imbogamizi zatumye yirenza umwaka itabaye

Nyuma y’uko irushanwa rya “Salax Awards” ryirengeje umwaka ritabaye, abayobozi baryo baratangaza ko barimo kunoza uburyo buzatuma ritongera kudindira nk’uko byagenze umwaka ushize wa 2015.

Ubwo sosiyete Ikirezi Group yasinyanaga amasezerano na Yes Africa muri 2014.
Ubwo sosiyete Ikirezi Group yasinyanaga amasezerano na Yes Africa muri 2014.

Umuyobozi wa sosiyete “Ikirezi Group” itegura Salax Awards, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye Kigali Today ko barimo kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo iri rushanwa rikorwe neza kandi ku rwego rwisumbuye urwo ryari ririho.

Yagize ati “Imbogamizi zo ntabwo zijya zibura ariko dufite icyizere gikomeye. Mu mpera za 2014 twasinyanye amasezerano yo gufatanya ibikorwa na Yes Africa. Turafatanya gukora ibishoboka kugira ngo Salax Awards ikomeze ibeho kandi ntikomeze kubaho ku rwego rw’u Rwanda gusa, ahubwo no ku rwego twavuga ngo ni urwa East Africa muri rusange.”

Abategura iri rushanwa bavuga ko batarashobora kwihaza mu ngengo y’imari ya buri mwaka, ari na byo byatumye mu mwaka ushize iri rushanwa ritaba.

Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi wa sosiyete Ikirezi Group itegura Salax Awards.
Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi wa sosiyete Ikirezi Group itegura Salax Awards.

Cyakora ngo baracyakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kandi ngo hari icyizere kuko abo baganira ngo bagenda babyumva.

Irushanwa rya Salax Awards muri uyu mwaka ngo rizareba ku bikorwa by’abahanzi byo guhera muri Mutarama 2015 kugeza muri Kamena 2016. Abahatana bazatangazwa mu ntangiriro za Nyakanga naho ibihembo bitangwe tariki 23 Ukuboza 2016.

Nubwo hari bamwe mu bahanzi bagiye banenga iri rushanwa ku mitegurire mibi, benshi bemeza ko ryagize akamaro ko kuzamura impano z’abahanzi no gutuma bakora cyane.

Patrick Nyamitari, umwe mu bahanzi bishimiye ko Salax Awards igaruka, yagize ati “Nubwo hari byinshi byagiye biyivugwaho ko bitagendaga, hari icyo yari imariye abantu, hari imbaraga yagiye itera abahanzi. Gusa turabasaba kurushaho gukora kinyamwuga.”

Eric Senderi International Hit we ngo yishimira ko amaze imyaka ibiri afite igikombe cya Salax kuko umwaka ushize nta yabaye.

Ati “Icya mbere ni agahigo nciye kuba maranye igikombe cya Salax imyaka 2 nta muntu wari wakinkura mu maboko. Iryo ni ishema, ni agaciro mpa abantu bateguye iyi Salax Awards.”
Senderi ngo yizera ko ntawe uzakimukura mu biganza ahubwo ko azongera gutsinda.

Uncle Austin, umwe mu bari barasezeye Salax Awards, yadutangarije ko ibibazo yari ayifiteho byakemutse, akaba yiteguye kuyitabira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka