Producer Element yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye

Robinson Fred Mugisha umaze kwamamara mu gutunganya umuziki nka Element, Eleéeh, yasabye urubyiruko kudacika intege mu byo bakora kugirango bizabafashe kugera ku ntego zabo mu bihe biri imbere.

Producer Element
Producer Element

Producer Element, yahaye ubu butumwa urubyiruko mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ya YouthConnekt wabereye mu Intare Conference Arena witabiriwe na Perezida Kagame.

Uyu musore w’imyaka 23, yavukiye mu Karere ka Karongi, mu Ntara yiburengerazuba, avuga ko yaje mu Mujyi wa Kigali aje gushakisha ubuzima nk’abandi basirimu, nk’uko yabitangarije abari bateraniye aho.

Yavuze ko yinjiye mu gutunganya indirimbo nka ’Music Producer’ mu buryo bw’umwuga mu 2020, ubwo yatangiriraga ku ndirimbo ya Bruce Melodie, yise ’Henzapu’.

yongeyeho ko nubwo amaze kugira izina muri uyu mwuga kugera naho yagiye ashyirwa mu bahatanira ibihembo mpuzamahanga, ariko agifite urugendo kuko yumva ataragera no ku 10% y’ibyo yifuza kugeraho.

Element avuga ko akimara gukora indirimbo ’Henzapu’, yabonye ubutumwa butandukanye bumutera imbaraga mu kumushyigikira muri urwo rugendo, bituma yumva ko hari ibyakunda.

Ati: "Kuva icyo gihe nabonye ibitekerezo binshyigikira byiza, mu byukuri za kumenyako hari icyakunda. Nari mbonye urugero rw’ibyo nakora byinshi birenze."

Yakomeje avuga ko kuva icyo gihe yakomeje gukora imiziki myinshi kandi myiza yatumye imyaka itatu yikurikiranya (2020, 2021 na 2022) yegukana ibihembo bya Best Producer of the Year mu Rwanda.

Yavuze ko bitagarukiye imbere mu gihugu gusa kuko ibyo akora byashimwe no mu mahanga ndetse aza kwisanga ahatanye mu bihembo mpuzamahanga bya AFRIMA AWARDS, nk’umwe mu batunganya umuziki muri Afurika nubwo atagize amahirwe yo kwegukana igihembo, ariko ashimangira ko hari icyo byamufashije.

Element mu butumwa yari yageneye urubyiruko yabwiye urubyiruko ko bafite Igihugu gifite amahoro n’umutekano, kandi giha amahirwe urubyiruko ndetse bagomba gufatirana ayo mahirwe bakacyubaka.

Element yanaririmbiye urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt
Element yanaririmbiye urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt

Yagize ati: "Bavandimwe rubyiruko bagenzi banger guteraniye hano, dore dufite igihugu gifite amahoro n’umutekano cyane cyane guha amahirwe urubyiruko, mu kinyarwanda baravuga ngo amahirwe aza rimwe mu buzima."

Yakomeje agira ati: "Aya mahirwe dufite twayafatirana, tukayakoresha twubaka igihugu tuzabone aho dusazira naho abana bacu bazabyirukira."

Element, watangiye atunganyiriza umuziki mu nzu ya Country Records, umwaka ushize yakoze indirimbo yitwa BKBN (Bu Ka Bali Nada) y’umukobwa ukomoka muri Portugal, Soraia Ramos, ndetse yamaze ibyumweru birenga 10 ikunzwe ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Amarika y’amajyepfo no mu bihugu bikoresha ururimi rw’igiportugali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndagukunda my frend

Remmy yanditse ku itariki ya: 4-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka