Nyamasheke: Kinyaga Award igarukanye udushya twinshi

Irushanwa rikomeye rihuza abahanzi bakomeye mu karere ka Nyamasheke na Rusizi, Kinyaga award, rigiye kongera kugaruka mu dushya twinshi.

Ubwo riheruka umwaka ushize iri rushanwa rurangiranwa ryo mu kinyaga ryari ryegukanywe n’umuhanzi Niyonkuru Albert uzwi ku izina rya Dig Dog.

Boston Pro avuga ko Kinyaga Award y'uyu mwaka izaba intangarugero
Boston Pro avuga ko Kinyaga Award y’uyu mwaka izaba intangarugero

Nk’uko bitangazwa n’umwe mu bategura iri rushanwa, Tuyisenge Jean Bosco, akaba ahagarariye inzu ikora umuziki yitwa Boston Record, ngo iri rushanwa rizatangira ku itariki ya 24 Ukwakira 2015, hatoranywa abahanzi b’abahanga kandi bakunzwe mu karere ka Nyamasheke na Rusizi, hanyuma batangire igikorwa cyo kugenda biyereka abakunzi babo ahantu hatandukanye, bazahabwe amanota n’abakemurampaka ndetse n’abafana babo.

Agira ati “Iki gikorwa turi kugitegura neza kandi imyiteguro igeze kure, tuzatoranya abahanzi batandatu, basanga abandi 4 babaye aba mbere umwaka ushize, agashya karimo ni uko umuntu wese uzaza guhatana agomba nibura kuba afite indirimbo enye yaririmbye wenyine nta wundi bafatanyije, kandi akaba abarizwa muri zone ya Kinyaga, ariyo Rusizi na Nyamasheke”.

Tuyisenge avuga ko kuri iyi nshuro kinyaga award izaba ifite udushya twinshi tuzanyura abazareba iri rushanwa, ndetse n’ibihembo bizahabwa abazaba batsinze bikazaba bisumba kure ibyatanzwe umwaka ushize.

Agira ati “uyu mwaka tuzakora ibitaramo byinshi, aho abahanzi babyinira hazaba hateguye neza cyane, ku munsi wo gusoza tuzatumira umuhanzi w’icyamamare uzaza mu Kinyaga, kandi tuzabacurangira umuziki w’imbone nkumve (live) mu bitaramo bibiri bisoza, n’utundi dushya twinshi tuzagenda tubabwira uko iminsi igenda yicuma”.

Biteganyijwe ko Kinyaga award izakorwamo ingendo (road shows) zigera ku 10, abahanzi bakaziyereka abakunzi babo, ahagatangwa n’ibiganiro ku icuruzwa ry’abantu no kureka ibiyobyabwenge mu rubyiruko, muri Rusizi na Nyamasheke, kandi abahanzi bazitwara neza bakazabona amahirwe yo gukorana bya hafi n’inzu itunganya umuziki yitwa Boston record iba mu karere ka Nyamasheke.

Ijonjora rya mbere rikazatangira ku itariki 24 Ukwakira 2015, mu kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, mu masaha ya saa tanu.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka