Murumuna wa TMC na we yinjiye mu muziki

Mugisha Felix, akaba ari murumuna w’umuhanzi TMC wahoze muri Dream Boys, yatangiye umuziki ku mugaragaro afata n’izina rya Mulix, ahita anashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Stress Free’.

Mugisha Felix, Mulix
Mugisha Felix, Mulix

Uyu muhanzi ukiri muto, avuga ko yari yaratangiye kuririmba, ariko aza kubihagarika ku mpamvu z’amasomo, none ubu aho asoreje amashuri yisumbuye, akaba yagarutse mu ruhando rw’abahanzi, kugira ngo na we ashyire itafari rye kuri muzika nyarwanda.

Mugisha Felix cyangwa Mulix nk’izina ry’ubuhanzi, avuga ko yiyemeje kuzagira uruhare mu kubaka no guteza imbere umuziki nyarwanda, afatanyije na bakuru be bawumutanzemo.

Reba indirimbo Stress Free

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kigali today mutugezaho inkuru zitariho ivumbi uyu musore mulix abirimo neza nakomerezaho

Nduwayezu jean bosco yanditse ku itariki ya: 27-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka