Muri PGGSS 3 sim card yemerewe gutora inshuro irenze imwe ku munsi

Nyuma yo gutangaza ko noneho sim card imwe yemerewe gutora inshuro nyinshi ku munsi, benshi mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda by’umwihariko amarushanwa ya PGGSS 3 byabateye urujijo.

Kuva aho amarushanwa ya PGGSS 3 atangiriye, hakomeza kugaragaramo impinduka nyinshi uko bwije n’uko bukeye ibi bamwe bakaba babibonamo guhuzagurika kw’abategura iri rushanwa.

Mu cyumweru gishize ubwo bamwe mu banyamakuru bahuriraga ku kicaro cya Bralirwa kubwirwa ibijyanye n’amabwiriza ya PGGSS3, ibigendanye n’uko noneho sim card imwe yemerewe gutora inshuro nyinshi ku munsi ntibabibwiwe, abantu bakaba bakomeje kubyibazaho byinshi.

Hari hashize igihe hatangajwe ko sim cards zizajya zitora mu marushanwa ya PGGSS ari izizajya ziba zimaze igihe zikora kandi zikiri ku murongo wa MTN mu rwego rwo kugira ngo hirindwe ikintu cyakunze kugarukwaho cyane cy’uko abahanzi baba bitora bityo amanota agaragaye ntabe koko ari ay’abafana babo.

Ibi kandi bikaba byari mu rwego rwo kwirinda kugwa mu kintu cyaranze PGGSS ya mbere aho byagaragaye ko abahanzi baguraga sim cards nyinshi bakitora bikaba byaranatumye aya marushanwa ahabwa akabyiniriro ka Primus Gura Gura Sim Cards.

Kuba rero sim card imwe yemerewe kuba yatora inshuro nyinshi, benshi bemeza ko ari urubuga noneho abahanzi bahawe rwo kwitora bityo uzaba adafite ubushobozi akahagwa kabone nubwo yaba akunzwe cyane cyangwa se afite abafana benshi nyamra badafite amikoro menshi.

Ikindi gishya muri PGGSS y’uyu mwaka nuko hajemo akanama nkemurampaka mu gihe PGGSS ya mbere n’iya kabiri byo byari ukugaragaza gusa umuhanzi ukunzwe kurusha abandi cyangwa se watowe kurusha abandi.

Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho icyo bamwe mu bakurikiranira hafi muzika n’aya marushanwa by’umwihariko babivugaho.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka