Menya inkomoko y’indirimbo ‘Joe le taxi’ ya Vanessa Paradis

Joe, ni izina ry’umugore wari umushoferi wa tagisi i Paris mu Bufaransa, izina rye barigenderaho bahimba indirimbo Joe le taxi. Uwo mugore ariko ntakiri kuri iyi si, kuko yitabye Imana mu 2019 azize kanseri.

Vanessa Paradis muri Joe le Taxi
Vanessa Paradis muri Joe le Taxi

Joe le taxi ni indirimbo yaririmbwe na Vanessa Paradis mu 1987, iramamara cyane haba mu Bufaransa no ku Isi hose. Yanditiswe n’Umufaransa ufite inkomoko muri Espagne witwa Étienne Roda-Gil, agendeye ku nkuru y’umugore bahimbaga Joe, watwaraga taxi mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris.

Uwo mugore wavukiye muri Portugal, amazina ye nyayo ni Marie José Léao Dos Santos. Yagiye mu Bufaransa ahagana mu 1970 ahunze ubutegetsi bw’igitugu ku ngoma ya Salazar, ajya kwibera mu gace kitwa Yvelines kari mu majyaruguru y’u Bufaransa.

Ahageze, yakoze utuzi dutandukanye, abasha kwiga Igifaransa ari nako agerageza kurera abana be; ariko ba sebuja bakajya bamukoreshaga birenze urugero, bigatuma atabasha kwiyitaho n’abana be.

Inshuti ye itavugwa amazina muri iyi nkuru yanditswe na Le Parisien, yaje kumugira inama yo kureka gukorera abandi, nuko aramubwira ati ‘ariko kuki utakwibera umushoferi wa taxi ?’ Joe asanga ari inama nziza yiyemeza kubigerageza.

Mu gihe yabaga atagiye mu kazi, Joe wagaragaraga nk’umuhungu yajyaga kubyina mu tubari two mu murwa mukuru, hanyuma aza kuhahurira n’umugore witwa Elula Perrin wari ufite amazu menshi y’urubyiniro; aho ni ho yatangiriye akazi ka taxi nyirizina atwara abantu b’ibyamamare muri showbiz.

Marie José Léao Dos Santos, Joe (RIP)
Marie José Léao Dos Santos, Joe (RIP)

Umunsi umwe ari nimugoroba, umugabo witwa Étienne Roda-Gil, wari umwanditsi w’indirimbo, yinjiye muri taxi ya Joe batangira kuganira amubwira iby’ubuzima bwe n’ukuntu yakundaga injyana z’iwabo muri Portugal zirimo ‘rumba’ na ‘vieux rock mambo’ ari nazo Vanessa Paradis yaje kuririmbamo Joe le taxi.

Amaze kumugeza aho yajyaga, Étienne Roda-Gil yaramubajije ati “ese hari ikibazo ndamutse mpimbyemo indirimbo?” Joe na we ati ‘nta kibazo rwose’, kandi ubwo ntiyari azi n’uwo mugabo uwo ari we, yewe ntiyanatekerezaga ko iyo ndirimbo izakundwa nk’uko yakunzwe.

Vanessa Paradis yaririmbye Joe le taxi afite imyaka 14 mu 1987, ariko yagombye gutegereza imyaka itatu kugira ngo abashe kubona uburenganzira bwo gutangira kuyigurisha nk’umuhanzi mukuru. Yagurishije disike (disques) zingana na miliyoni eshatu ku Isi hose.

Ubuzima ariko bugira ayabwo, Joe ntiyongeye kubonana na wa mugabo wahimbye indirimbo agendeye ku mateka ye, kandi ntiyigeze anahura na Vanessa Paradis na rimwe mu buzima bwe bwose. Étienne Roda-Gil wanditse Joe le taxi, yitabye Imana mu 2004 azize uburwayi ku myaka 63.

Mu 2019 Marie José Léao Dos Santos ari we Joe, yateganyaga kujya muri kimwe mu bitaramo bya Vanessa Paradis ariko ntibyashobotse, kuko muri uwo mwaka ari bwo yitabye Imana ku myaka 64, azize kanseri.

Étienne Roda-Gil na Vanessa Paradis
Étienne Roda-Gil na Vanessa Paradis

Reba indirimbo Joe le Taxi ya Vanessa Paradis

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka