Mariya Yohana yibaza impamvu hariho abahakana Jenoside kandi abayikoze bemera ko yabayeho

Umuhanzikazi Mukankuranga Marie Jeanne, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mariya Yohana yibaza impamvu hariho abantu bahakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 kandi n’abayikoze bemera ko bayikoze.

Ibi abyibaza mu gihe hashize imyaka 21 yose habaye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, nyamara hakaba hakiri abantu benshi bayihakana mu gihe hari bamwe mu bari mu magereza barimo n’abahoze ari abayobozi bo babyemera ko bayikoze kandi ko yanateguwe.

Mariya Yohana yamenyerewe mu ndirimbo zivuga ku bigwi by'urugamba rwo kwibohora.
Mariya Yohana yamenyerewe mu ndirimbo zivuga ku bigwi by’urugamba rwo kwibohora.

Yagize ati “Mu magereza harimo abafunzwe bahoze ari abayobozi bemera ko bayikoze ubwabo, kandi bemera ko yateguwe kandi koko yarabaye ubwo rero sinumva abakiyihakana kandi abayikoze n’abo babyemera.”

Mariya Yohana ni umwe mu babuze abantu benshi bo mu muryango we mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi hano mu Rwanda mu mwaka w’1994 ndetse akaba yari yaranabuze abo mu muryango we no mu myaka ya za 1962 na 1973.

Mariya Yohana uvuka ahahoze ari Kibungo ubu akaba ari mu karere ka Ngoma, yavuye mu Rwanda mu mwaka w’1962 ahunze, ahungira mu gihugu cya Uganda akaba yaragarutse mu Rwanda mu mwaka w’1994 mu kwezi kwa 8 (Kanama), igihugu kimaze kubohorwa ubwicanyi bw’indengakamere.

Ibi rero abiheraho yibaza ukuntu hakiriho abantu bahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mu mwaka w’1992 yakoze indirimbo yamenyekanye cyane ikanakundwa na benshi yise “Intsinzi”.

Mu 1995 ubwo igikorwa cyo kwibuka cyatangiraga, Mariya Yohana nibwo yahise atangira kuririmba indirimbo zijyanye no kwibuka, zihumuriza abanyarwanda bari bavuye mu bihe by’icuraburindi byatewe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi zikaba ari indirimbo zagiye zifasha benshi kandi zikomeje kubafasha.

Mariya Yohana kandi aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Humura Rwanda”. Kimwe n’izindi aherutse gukora, ni indirimbo iha icyizere uwarokotse jenoside kwizera ko agomba kubaho kandi neza.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abahakana baba bakwiye gupimwa mumutwe kuko udashobora guhakana icyo nyirukugikora yemera

Ngendahimana Gilbert yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Bayihakana gate ? Irabahama kugeza ku mpera y’isi. Umuntu wica urihinja, akica umukecuru akica uwo badahanganye! Nagahinda ariko turashima Imana yaduhaye umuyobozi uhuza abanyarwanda akaba ari kuduha igihugu cyiza.Kagame Imana igukomeze kandi tukuri inyuma.aragira ati uRwanda rwarahindutse ruva mu bibi rujya mu bwiza. Niko biri .Imana imuhe umugisha turamusaba gukomeza akatuyobora.

david yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka