Lil G azamurika amashusho y’indirimbo ye « Imbabazi »

Umuhanzi Karangwa Lionel uzwi ku izina rya ‘Lil G’ yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo ‘‘Imbabazi’’ yakoranye na Mani Martin. Iki gitaramo kizabera muri New Bandal hirya gato ya Alpha Palace tariki 18/05/2013 guhera ku isaha ya saa tatu za nijoro.

Muri iki gitaramo nta wundi muhanzi uzakigaragaramo aririmba. Mu kiganiro twagiranye na Lil G twamubajije impamvu yahisemo kuba ari we muhanzi wenyine ugaragara muri iki gitaramo dore ko bisanzwe bimenyerewe ko abandi bahanzi batumira bagenzi babo ngo babafashe.

Mu magambo ye, Lil G yagize ati : « Numvaga nifuza kuba ndi kumwe na Mani Martin kubera ariwe twakoranye indirimbo ariko kubera gahunda nyinshi afite mu bintu bya culture ntibyakunze. Ni igitekerezo nagize cyo kuzaba ndi kumwe nawe ariko ntibyashobotse… ».

Affiche y'igitaramo "Imbabazi Concert".
Affiche y’igitaramo "Imbabazi Concert".

Yakomeje atubwira ko atashatse gutumira abandi bahanzi mu rwego rwo kugira ngo bibe umwihariko w’indirimbo ‘‘Imbabazi’’ kandi abone umwanya wo kwisanzura n’abakunzi ba muzika ye.

Lil G usanzwe amenyerewe mu njyana ya hip hop, yamenyekanye cyane kubera indirimbo ye ‘‘Nimba umugabo’’ yakoranye na Meddy akaba yarayikoze akiri umwana muto cyane akaba ari nayo yitiriye alubumu ye ya mbere.

Nyuma yaje gukora n’izindi ndirimbo nyinshi harimo nka ‘‘Acha blague’’, ‘‘Ndagushimira’’ n’izindi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka