Kamichi aramurika indirimbo ye « Ntunteze abantu »
Umuhanzi Kamichi aramurika indirimbo ye « Ntunteze abantu » mu gitaramo agirira muri Planet Club kuri KBC ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 25/01/2013 guhera saa tatu za nijoro kugeza bucyeye.
Kamichi ni gahunda yihaye yo kumurika indirimbo ze nshya aba yakoze mu rwego rwo kugirango zirusheho kumenyekana no kwegera abakunzi be.
Mu ndirimbo « Ntunteze abantu », Kamichi atangamo ubutumwa bw’umuntu wagujije mugenzi we amafranga ayakeneye, akeneye kuyakoramo ibikorwa by’ingirakamaro ariko akaza kuyakoresha ibindi bidafite akamaro. Nyuma asigara asaba mugenzi we imbabazi ngo ntamuteze abantu azamwishyura ashyireho n’inyungu.
Aragira ati : ‘‘Mbabarira ntunteze abantu ibihe byiza nibiza nzakwishyura…Umwenda kuryana, dore nanjye sinkiryama, wangurije agafaranga ngiye kwishyurira uyu mwana mba nciye kwibara mfashe rimwe mfashe irindi, nsengereye abasinzi….yebaba we ngenze nte? Nihishe ko ndeba uje? N’umugore ntabizi…’’
Mu kumurika iyi ndirimbo ye azaba ari kumwe n’abandi bahanzi nka Queen Cha, Jay-C, Ama-G, TNP n’abandi. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafranga 2500.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|