Jean-Paul Murara yashyize hanze indirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza

Umuhanzi Jean-Paul Murara yashyize hanze indirimbo ihimbaza Imana iri mu cyongereza akaba yarayise I WANNA LIVE CLOSE TO YOU, bishatse kuvuga ngo NDASHAKA KWIBERA IRUHANDE RWAWE.

Iyi ndirimbo y’isengesho ngo inganzo yayo yayivomye igihe yumvaga akeneye imbaraga z’Imana ni uko isengesho rye rihindukamo indirimbo.
Ngo yifuje kuyishyira mu cyongereza kugira ngo iryo sengesho ribashe kumvwa n’abantu benshi ku isi hanyuma igihe azabona bikwiye kandi bitunganye akaba yanayishyira mu zindi ndimi.

Kugeza ubu Jean Paul Murara afite album eshatu, ebyiri ziri mu majwi n’indi imwe yo mu mashusho. Indirimbo I WANNA LIVE CLOSE TO YOU iri kuri album ye ya kabiri yise UMUSHUMBA WANJYE ateganya gushyira hanze mu gice cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2013.

Abashaka kureba mu mashusho iyi ndirimbo shya yaririmbye mu rurimi rw’icyongereza mwayireba hano.

Jean Paul Murara aririmba injyana zitandukanye za Kinyafurika ariko akibanda cyane ku kuririmbirira Imana.

Jean Paul Murara.
Jean Paul Murara.

Indirimbo ya mbere yahimbye yayihimbiye mu Iseminari. Ageze muri Kaminuza i Butare niho yatangiriye kwandika indirimbo zivuga ku rukundo rw’Imana, aho yahereye ku ndirimbo yise Turakwizera, iri kuri album ye ya mbere yasohoye tariki 5 Gicurasi 2007. Iyo ndirimbo yaje no kuyihindura mu giswahili ayita Tunakuamini.

Jean-Paul Murara yavutse Tariki ya 23 Ugushyingo 1978, akaba yubatse afite umugore umwe n’abana babiri. Uyu mugabo kandi si ukuririmba gusa akora kuko ari n’umwalimu mu ishuli rya KIST.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka