Ish Kevin yerekeje muri Kenya gukarishya ubumenyi mu muziki

Umuhanzi Ishimwe Semana Kevin uzwi nka Ish Kevin, uri mu bakunzwe cyane mu njyana ya Trap na Drill Music ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya mu bikorwa bijyanye no kwigira amasomo ku muziki wo muri iki gihugu. Umenyekanisha ibihangano bye.

Umuraperi Ish Kevin
Umuraperi Ish Kevin

Uyu muraperi wahaye imiririmbire ye inyito ya ‘Trappish Music’ ari kubarizwa mu mujyi wa Nairobi muri Kenya aho agiye kumara igihe agira amasomo atandukanye akurikirana mu muziki we ndetse no kwamamaza ibikorwa bye akazagira imishinga imwe n’imwe azakorana n’abahanzi bo muri icyo gihugu.

Uyu muraperi w’imyaka 27 yaherukaga gusangiza abakunzi ba muzika EP (Extended Play) yise ’Long way Up’ ikubiyeho indirimbo eshanu yaje ndetse akaba ari gutegura album yise ‘Blood, Sweat &Tears’.

Ku wa gatatu, tariki ya 16 Kanama, uyu musore nibwo yageze mu murwa mukuru wa Kenya, aho afite imishinga myinshi ya muzika ateganya gukorana na bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri iki gihugu.

Ish Kevin avuga ko kubera urwego umuziki wa Kenya uriho ugereranyije n’uw’u Rwanda hari amasomo menshi yiteze kwigira kuri uru rugendo rwe muri iki gihugu.

Ati:”Iki gihugu iyo bigeze ku muziki, hari ibihugu byinshi kiri imbere hano ku mugabane wa Afurika.”

Uyu musore avuga kandi ko hari amasomo y’umuziki y’igihe gito azakurikiranira muri Kenya.

Ish Kevin wakunzwe mu ndirimbo ‘Amakosi’ uretse amasomo ateganya kwigira muri Kenya, azakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi baho bari kuzamuka neza mu muziki wa rap, nka Boutross na Buruklyn Boyz.

Hagati aho, ageze kure imyiteguro yo kumurika album ya mbere yise ‘Blood, Sweat &Tears’ ikubiyeho ingorane z’ubuzima yanyuzemo agitangira umuziki kugeza n’ubu.

Iyi album ikazagararagaraho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi bo ku mugabane wa Afurika b’amazina akomeye nka AV na Singah.

Iyi alubumu izakurikira EP (Extended Play) zirimo iyo yaherukaga gushyira hanze yise ‘Long Way Up’ na ‘Trappish 1’, Mixtape yise ‘Trappish 2’ yagaragayemo abahanzi bakomeye nka Ycee wo muri Nigeria ndetse n’indi yise ‘Drill Movement I.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka