Icyo umuririmbyikazi Teta avuga kuri ruswa yakwa abaririmbyi bo mu Rwanda

Bamwe mu baririmbyi bo mu Rwanda cyane cyane abakizamuka, bavuga ko kumenyekana kwabo cyangwa kumenyekanisha indirimbo zabo bigorana ngo kuko hari igihe bakwa ruswa kugira ngo ibyo bifuza bishyirwe mu bikorwa.

Abo baririmbyi, baba abakobwa cyangwa abahungu, ngo bose icyo kibazo cya ruswa kibageraho kandi bemeza ko kibangamiye iterambere ry’umuziki wo mu Rwanda.

Bamwe mu baririmbyi b’abahungu bo bavuga ko hari igihe bamwe mu “ba-presenter” kuri amwe mu maradiyo, bamwe mu “ba-Dj” cyangwa bamwe mu batunganya indirimbo (Producers), babaka amafaranga ku ruhande (bakunze kwita giti) naho abaririmbyi b’abakobwa bo bagasabwa kuryamana nabo kugira ngo babamenyekanishe hanyuma n’indirimbo zabo zimenyekane vuba.

Teta, nk’umuririmbyi w’umukobwa ukizamuka mu Rwanda, avuga ko ibyo abizi byose akurikije amakuru yumvana bagenzi be. Gusa we ahamya ko ibyo bitaramubaho.

Agira ati “Biragoye (kuzamuka), cyane ko ujya wumva nk’amakuru…ngo abantu bari muri iriya “industry” (y’umuziki Nyarwanda) iyo uri umukobwa rimwe na rimwe…kugira ngo ugere ahantu ni uko hari icyo nawe uba watanze kandi gikomeye cyane. Ariko jye ibyo nabihinyura kubera ko nta muntu uraza ngo anyiyegereze muri ubwo buryo.”

Umuririmbyi Teta ahamya ko umuririmbyi amenyekana ari uko nawe yagaragaje ko hari icyo ashoboye.
Umuririmbyi Teta ahamya ko umuririmbyi amenyekana ari uko nawe yagaragaje ko hari icyo ashoboye.

Akomeza avuga ko n’ikimenyimenyi aziranye n’abantu banshi bazamura umuziki Nyarwanda. Ku bwe ngo ni abantu beza cyane. Yongeraho ko ariko ibyo abivuga ku giti cye kuko atamenya iby’abandi baririmbyi b’abakobwa bagenzi be.

Teta, wamenyekanye mu ndirimbo “Undi Munsi”, akomeza ahamya ko akizamuka. Ngo afite urugendo rurerure imbere ye kugira ngo agere kure mu muziki Nyarwanda kuburyo atahita ahamya neza ingorane azahura nazo.

Agira ati “Nanjye urabona ndacyafite urugendo rurerure ntabwo ndagira aho ngera ntabwo nahita mbyemeza ubungubu (ibya ruswa) ariko nzi neza ko hari abantu hanze hariya bamfasha kandi nta kindi kintu.”

Akomeza avuga ko muri Muzika n’ubundi umenyekana iyo ugaragaje ko hari icyo ushoboye. Agira ati “Umuziki burya kukumenyakanisha nawe biba bishaka ngo ube nawe hari ikintu wagaragaje ko ushoboye…iyo ubishaka, ukabiharanira, baragufasha. Abantu baragufasha.”

Kuririmba Live

Umuririmbyi Teta azwiho cyane kuba aririmba “live” (kuririmba n’ijwi rye bwite adakoresheje CD) mu bitaramo bitandukanye i Kigali indirimbo za Kamaliza, umuririmbyi wo mu Rwanda rwo hambere, wakundaga kuririmba indirimbo za gakondo.

Teta amaze gushyira ahagaragara indirimbo ze bwite ebyiri: “Undi Munsi” na “Call Me”. Akomeza avuga ko azashyira ahagaragara n’izindi ariko yongeraho ko yibanda cyane ku kuririmba “Live” kurusha uko yakwihutira kujya gukoresha indirimbo mu nzu zitunganya umuziki (music studios).

Umuririmbyi Teta ari kuririmba live.
Umuririmbyi Teta ari kuririmba live.

Agira inama abandi baririmbyi bo mu Rwanda kwimenyereza kuririmba “Live” kuko bifasha ubikora akamenya urwego ari ho.

Agira ati “…live buriya iragufasha…niba ugiye muri studio (itunganya umuziki) wari usanzwe uri umuntu uzi ibintu bya “live” burya biroroha. Buriya rero “live” niyo ikomera kurusha studio kuko Studio umuntu wese ni ukuri yajyayo tuvugishije ukuri. Ariko “live” bisaba ubwenge, bisaba igihe, bisaba kwihangana,…”.

Teta yongeraho ko aririmba muri “Gakondo Group”, itsinda ry’abaririmbyi batandukanye baririmba injyana gakondo, barimo Masamba Intore. Ngo kuba aririmbamo bimufasha kumenyereza ijwi rye kuririmba “live”, bizamufasha kugera ku ntego yiyemeje.

Teta ni umunyeshuri mu mwaka wa mbere wa kaminuza muri Mount Kenya University, ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT).

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwomwana aragerageza

u wimana yanditse ku itariki ya: 7-03-2014  →  Musubize

Uyu mwana ndumva apfa kuruta bamwe birirwa basakuza gusa ngo bararirimba, ariko buriya na we ntihabura umutype ujya amutamiraho kugira ngo amushakire ibiraka! Naho ubundi se ko ruswa yahawe intebe ahantu hose mu gihugu twagira dute, ibyisi ni dona-dona!!! Nibakwaka icyo ufise ujye ugitanga kuko nawe haba hari icyo ushaka ko baguha

karaha yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka