ELE Rwanda ngo izafasha abahanzi bazategura neza umushinga wabo

Mu gihe hirya no hino mubafite uruhare mu iterambere rya muzika bari kwiga uburyo umuziki nyarwanda watera imbere ndetse ukaba wanatunga abawukora, ELE Rwanda yiteguye gufasha abahanzi bazaba bateguye neza inyigo y’umushinga wabo (Business plan) mu by’ubuhanzi.

Mu mpera z’icyumweru gishize muri IPRS mu cyahoze cyitwa ETO Kicukiro, habereye inama y’abagize ELE Rwanda basobanurira abanyamakuru uburyo biteguye gufasha urubyiruko rw’abanyeshuri rufite ibitekerezo ariko nta bushobozi bwo kuba babishyira mu bikorwa ndetse n’ababa baramaze gutangira ibikorwa (imishinga) ariko amikoro ari make.

Yves Iradukunda, umuyobozi Mukuru ari nawe washinze ELE Rwanda asobanura bimwe mubikorwa byabo.
Yves Iradukunda, umuyobozi Mukuru ari nawe washinze ELE Rwanda asobanura bimwe mubikorwa byabo.

Mur iyi nama, Bwana Iradukunda Yves umuyobozi mukuru akaba ari nawe washinze ELE Rwanda yadusobanuriye ko gahunda yabo ari ugufasha urubyiruko rw’u Rwanda kwihangira imirimo ndetse n’ababa barabitangiye ariko amikoro ari make ko bazabafasha.

Yongeyeho kandi ko by’umwihariko ku bahanzi uwaba afite inyigo y’umushinga we w’ubuhanzi cyangwa se agaragaza ibintu biri kumurongo bigendanye n’ibikorwa bye ko azafashwa kuba yaba umuhanzi mpuzamahanga.

Ibi bikaba byanaba igisubizo ku buhanzi mu Rwanda muri rusange aho usanga abahanzi bamwe na bamwe binjira mu buhanzi ariko batazi icyo bagamije.

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye inama.
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye inama.

Abahanzi bazi icyo bagamije kandi bafite impano bazaba baboneyeho kubona uburyo bwo gukora bw’umwuga dore ko ELE Rwanda kimwe mu bikorwa byayo by’umwihariko ari uguhuza urubyiruko rufite ibitekerezo hamwe n’abaterankunga mpuzamahanga biteguye kubafasha.

ELE Rwanda igizwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishuri rya Oklahoma (Oklahoma University) bakaba baragiye kwiga yo batumwe n’igihugu (bourse) cy’u Rwanda.

Bamwe mu bayobozi ba ELE Rwanda bayoboye inama.
Bamwe mu bayobozi ba ELE Rwanda bayoboye inama.

Igitekerezo cyo gushinga ELE Rwanda, Yves Iradukunda yakigize nyuma yo kubona uburyo urubyiruko rwo muri Amerika bakora ibintu bikomeye kandi bigana nabo ahera aho abona ko nabo ubwabo bashoboye kandi ko bishyize hamwe bakora ibitangaza mu Rwanda ndetse bakanafasha abana b’abanyarwanda kugera ku nzozi zabo.

ELE (Emerging Leaders and Entrepreneurs) Rwanda by’umwihariko ishishikariza urubyiruko kugaragaza ibyo bashoboye bigendanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yes ni byiza cyane, mushyireho urubuga mwagaragaraho muvugane n’ababikeneye

boni yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Bravo, Yves na bagenzi bawe. Gusa mutangaze website yanyu, n’izindi contacts mwabonekaho.

Gil yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Wow!!! tugize nkaba benshi uziko twahita dutera imbere!!

Adrien yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

wow!dukeneye abanyarwanda nk’aba rwose bajya kwiga bakaza gusaranganya n’abandi banyarwanda basigaye mu gihugu kubumenyi bwabo!aba bana bo by’umwihariko ndumva bafite ghunda izafasha benshi mu rubyiruko!courage !!!muze dufatanye kurwubaka!!!

Love yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka