Dominic Nic na Alexis Dusabe bateguye igitaramo “intambwe zacu yazaguriye kumukorera”

Abahanzi Dominic Nic Ashimwe na Alexis Dusabe bateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana bahaye insanganyamatsiko igira iti: “intambwe zacu yazaguriye kumukorera” kikaba ari igitaramo kizabera mu karere ka Rubavu tariki 05/05/2013 guhera ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Iki gitaramo kizabera mu Rusengero rwa Bethel ruherereye mu mujyi wa Rubavu rwagati ku muhanda uzamuka ugana ku kibuga cy’indege cyegeranye na Stade Umuganda, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Iki gitaramo cyategerejwe na benshi igihe kirekire dore ko cyategurwaga bigapfa kubera impamvu zitandukanye nk’uko Dominic Nic abitangaza, kuri ubu noneho ngo ikizere ni cyose ko iki gitaramo kizaba nta kabuza.

Bamwe mu bagitegereje igihe kirekire batangiye gusengera iki gitaramo kugira ngo ntikizongere gusibira kandi kizagende neza.

Dominic Nic muri iki gitaramo azaba afatanyije na Alexis Dusabe uri kwigaragaza cyane muri iyi minsi, bakazaririmba umuziki w’umwimerere (live music) 100%.

Dominic Nic afite gahunda ndende yo kuzenguruka hirya no hino aririmbira abakristu indirimbo zo kuri alubumu ze ebyiri “Ari kumwe natwe” na “Umubavu” zirimo ubutumwa bwiza akaba azatangirira i Rubavu ari naho avuka.

Dominc Nick azaba ari kumwe na Alexis Dusabe.
Dominc Nick azaba ari kumwe na Alexis Dusabe.

Uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana kandi muri iyi minsi ari gukora ibikorwa by’urukundo ategura afatanyije na bamwe mu bakunzi ba muzika ye.

Nk’uko bigaragara mu butumwa yahaye abakunzi be abinyujije kuri facebook, Dominic Nic arasaba n’abandi bose bazabishobora kuzifatanya nabo mu gikorwa bafite cyo gusura abana barwariye mu bitaro bya Muhima ku itariki 28/04/2013.

Yagize ati: “Bene data, Gahunda yacu yo gusura abana bato barwariye mu bitaro bya Muhima (Pediatrie), nkuko abaje mu nama bose babyifuje, tuzahurira mu mujyi kuri Sainte Famille ku cyumweru le 28.04.2013 saa saba zuzuye neza 01.00pm,

gusura bizamara isaha imwe gusa mu bitaro, uzaza nyuma twagiye bishobora kuzamugora kwinjira wenyine cyangwa agasanga dusoje. Mwihangane tuzahahurire kare. Dukorere uwo mugisha imbere y’isumba byose. Kristo abahe umugisha azabibashoboze.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka