Dig Dog yegukanye irushanwa rya “Kinyaga Award”

Umuhanzi Niyonkuru Albert uzwi ku izina rya Dig Dog niwe wegukanye irushanwa ryari rihuje abahanzi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ryiswe Kinyaga Award, ryasorejwe mu nzu mberabyombi y’akarere ka Nyamasheke kuri Noheri ya 2014.

Uyu muhanzi ni we warushije abandi mu kugaragaza impano mu gushimisha imbaga y’aho bagiye baca ndetse ahabwa amanota n’akanama nkemurampaka , mu gihe n’abafana batoraga bakoresheje internet.

Dig Dog yahawe igikombe n’amafaranga ibihumbi ijana akurikirwa na P2 Sean Jon aba gatatu baba Real Kings.

Dig Dog yegukanye "Kinyaga Awards" ahabwa igikombe n'amafaranga ibihumbi 100.
Dig Dog yegukanye "Kinyaga Awards" ahabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 100.

Akimara gufata igikombe, Dig Dod yatangaje ko ari ibyishimo bikomeye kuri we no ku bafana be, avuga ko ari intangiriro y’ibyiza mu buhanzi bwe, bizatuma yongera ingufu mu guhanga ibifitiye abantu akamaro kandi bibaryoheye.

Uyu muhanzi uririmba hip Pop yagize ati “ndashimira abafana n’akanama nkemurampaka babonye nkwiriye iki gihembo, ndizera ko ari intangiriro y’ibyishimo n’ibindi byinshi nzageza ku bakunda ubuhanzi bwanjye”.

Tuyisenge Jean Bosco uzwi ku izina rya Boston, akaba umwe mu bateguye iri rushanwa avuga ko byagaragaje ko mu kinyaga hari abahanzi bafite impano zikomeye kandi zitaweho zaba imbarutso ikomeye y’umuziki mwiza w’Abanyarwanda, asaba ko iri rushanwa ryaba ngarukamwaka kugira ngo abahanzi bakomeze kuzamura urwego bariho kandi banasusurutse abanyakinyaga.

Agira ati “ni ibyishimo bikomeye kuba dusoje iri rushanwa neza kandi nta bibazo byinshi twagize, n’ubwo tutabonye abaterankunga benshi ariko twabonye ko dufite impano zishobora kwitabwaho zikagirira igihugu akamaro, nibikomeza bizaba ari igikorwa cy’ingirakamaro”.

Abayobozi bitabiriye gusoza amarushanwa "Kinyaga Awards" bijeje ko mbere y'uko abanyeshuri basubira ku ishuri hazaba ikindi gitaramo.
Abayobozi bitabiriye gusoza amarushanwa "Kinyaga Awards" bijeje ko mbere y’uko abanyeshuri basubira ku ishuri hazaba ikindi gitaramo.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gatete Catherine, yavuze ko yatewe ishema no kubona urwego urubyiruko rw’abahanzi bamaze kugeraho, avuga ko ubutaha bazabashyigikira , ndetse ko mbere y’uko ibiruhuko by’abanyeshuri birangira, bazabategurira igitaramo.

Yagize ati “mbere y’uko abanyeshuri basubira ku mashuri akarere kazabategurira igitaramo mwongere mwishime kandi aya marushanwa niyongera tuzabashyigikira, muragaragaza ejo heza ku mpano mufite kandi muri imbaraga z’igihugu”.

Umuyobozi w'akarere wungirije ashyikiriza Dig Dog igikombe.
Umuyobozi w’akarere wungirije ashyikiriza Dig Dog igikombe.

Kinyaga Award yari ihuje abahanzi bagera ku 10, biyeretse abafana mu Bugarama mu karere ka Rusizi bongera mu Bushenge mu karere ka Nyamasheke bisorezwa mu nzu mberayombi y’akarere ka Nyamasheke.

Iri rushanwa ryatewe inkunga n’inzu itunganya indirimbo ya Boston Pro, ifatanyije n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke , Café de l’Ouest ,uruganda rwenga imitobe “Agasaro” na kaminuza ya Kibogora Polytechnique.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka