Davido yatanze arenga miliyoni 900 agura umukufi

Umuhanzi Davido uherutse mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize mu gitaramo cyasozaga Iserukiramuco rya Giants of Africa, yaguze umukufi ufite agaciro karenga Miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda yishimira ibyo amaze kugeraho uyu mwaka.

Umukufi Davido yaguze arenga miliyoni 900frw
Umukufi Davido yaguze arenga miliyoni 900frw

David Adedeji Adeleke uzwi ku mazina ya Davido, Umunya-Nigeria wavukiye muri Amerika akaba no mu byamamare bitunze akayabo ku mugabane wa Afurika, aherutse kwihemba umukufi ufite agaciro ka miliyoni 577, amafaranga akoreshwa muri Nigeria.

Ubwo Davido yageraga mu Rwanda ku wa Kane w’icyumweru gishize, yaje yambaye uyu mukufi yaherukaga gutangaza ko yaguze Miliyoni 577 mu mafaranga y’iwabo muri Nigeria, asaga miliyoni 906 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muhanzi, ku mugoroba wo ku wa Kabiri mbere y’uko afata rutemikirere aza mu Rwanda gusoza Iserukiramuco Giants Of Africa, yagiye kuri Instagram ye maze asangiza abakunzi be umukufi mushya yari yihembye mu rwego rwo kwishimira umusaruro wa album ye ’Timeless’ aherutse gushyira.

Davido ubwo yambikwaga uyu mukufi yise timeless, mu byishimo byinshi yabwiye abari mu cyumba yawambikiwemo ko yahinduye umusenyi mo diyama.

Ati: "Ni murebe, timeless, nahinduye umusenyi mo diyama."

Ni umukufi ukoze muri diyama upima ikilo 1.5, wakozwe na Local Kettle Brothers yo mu Bwongereza, abahanga mu gukora imirimbo y’agaciro.

Umuhanzi Davido
Umuhanzi Davido

Davido kugeza ubu abarirwa mu bahanzi 10 ku mugabane wa Afurika batunze amafaranga menshi, aho muri Gicurasi uyu mwaka, yabarirwaga ko atunze arenga Miliyoni 27$, bimugira Umuhanzi wa Gatatu muri Nigeria utunze akayabo.

Uyu muhanzi nubwo akomoka mu muryango w’abatunze ama miliyari, avuga ko ibyo agezeho kugeza uyu munsi abivana mu gukora cyane.

Mu 2019, Davido yabarirwaga ko afite wa miliyoni 16 z’amadolari, ariko uko umuziki we wakomeje gutera imbere, mu 2020 wariyongereye ugera kuri miliyoni 25 z’amadolari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ronaldo nawe yaguliye "umukunzi we" icupa rya divayi rigura 150 millions frw !!! Ibi ni umurengwe nyine.Abantu baba bashaka kwishimisha,bavuga bati "reka twinezeze kubera ko ejo tuzapfa" (mangeons et buvons car demain nous mourons).Ikindi bakora,ni ukwishimisha mu bagore !! Ariko bibagirwa ikintu kimwe:Nuko abibera mu by’isi gusa ntibashake imana,batazabona ubuzima bw’iteka muli paradis.Bene abo,ijambo ry’imana risobanura neza ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.

muneza yanditse ku itariki ya: 23-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka