Abahanzi muri Guma Guma bararushaho kwiyegereza amakipe y’umupira w’amaguru

Byari bimaze kumenyerwa ko muri aya marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 3, Eric Senderi, Kamichi na Knowless aribo biyegereje abafana b’amakipe y’amaguru ariko noneho biravugwa ko n’abandi bahanzi batangiye kubigana.

Ibi byavuzweho cyane nyuma y’uko Safi wo muri Urban Boys atangarije mu kiganiro Cfm Vibes ko nabo bakoze indirimbo ya Rayon Sports ariko bo bakaba batarayikoze mu rwego rwo kwigarurira abafana b’iyo kipe.

Safi kandi yatangaje ko ababazwa cyane n’abahanzi baba bashaka kwiharira abafana b’amakipe ngo bazabatore bonyine kandi ari nta muhanzi udakunda ayo makipe.

Nubwo yatangaje ibi ariko, bivugwa ko Nizzo, umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys Safi abarizwamo, yaba yarigaruriye abafana b’ikipe ya Mukura mu rwego rwo gushakamo amajwi ya PGGSS nk’uko Senderi nawe yagiye muri Rayon Sports.

Urban Boyz ngo bigaruriye abafana ba Mukura.
Urban Boyz ngo bigaruriye abafana ba Mukura.

Biravugwa kandi ko Knowless yaba yararetse kwiyegereza abafana ba Rayon Sports akaba yarafashe Kiyovu nyuma yo kubona ko Senderi yaba amurusha ingufu kuri Rayon Sports.

Ibi bigaragazwa n’abafana ba Kiyovu basigaye baherekeza Knowless mu bitaramo bya PGGSS3 ndetse i Nyamagabe baragaragaye bari gusobanura impamvu Knowless ataje mu gitaramo cyaho.

Undi muhanzi kugeza ubu uri kuvugwaho kwiyegereza ikipe y’umupira w’amaguru ni Mico The Best aho bivugwa ko yaba yarerekeje muri Espoir nyuma yo kubura Mukura ubwo yasangaga Nizzo yarayimutanze.

Nyuma y’aya makuru adafitiwe gihamya, abafana b’umupira w’amaguru ndetse banakurikiranira hafi ibya muzika barasaba abahanzi gukora cyane bakagaragaza ubuhanga bwabo muri muzika aho gushakira amajwi mu makipe.

Hari uwagize ati “abahanzi b’abanyarwanda nicyo gituma badatera imbere! wari wumva Jay-Z cyangwa Rihanna n’abandi bashakira amanota mu makipe? nuko bazi ko baririmba indirimbo nziza, mwebwe nta kizere mwifitiye uhmmm ni grave...”.

Knowless we ngo yigaruriye Kiyovu.
Knowless we ngo yigaruriye Kiyovu.

Undi nawe yagize ati: “... None se bararyana kubera amakipe? ibyo se bihuriye hehe na muzika? babure gukorana ingufu no guhanga ibihangano byiza bibaha amajwi ngo bari mu makipe.

Ikinsekeje ni uriya wagiye muri Espoir ngo yageze muri Mukura asanga bayimutanze. ko badafata APR na Police se Musanze na Etincelle ko nazo zifite abafana? narumiwe. ibikorwa bya muntu nibyo bimuha cyangwa bikamwaka agaciro murapfa ubusa.”

Abafana banyuranye barasaba abahanzi kutabavangira bitwaza ko bagomba kubatora kubera ko bakunda makipe yabo kuko muzika n’umupira w’amaguru ari ntaho bihuriye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

abahanzi nyarwanda nibareke gupfa ubusa ibikorwa nibyo bituma tubatora umufana ntago agendera kuri ngo wetwarunaka ahubwo agendera kubikorwa

eric yanditse ku itariki ya: 29-10-2016  →  Musubize

yego knowless komereza aho igikobwa

mutoni yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

IBNTU NI DANGER

yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

eric senderi mbona yaratanze ruswa mu ri gumaguma ntibatamukuramo azagitwara

bahire christia yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Iyi nkuru ni Fake. Knowless ni umu Rayon butwi ntashobora kwiteza Kiyovu.

Rutwe yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

rwose nge ndababaye cyane,biranatangaje kubona abahanzi nkaba bapfa ubusa kubabajya mumacyipe se bizabuza bizabamarira icyi,bananiwe kuyafasha cyera none ngobagiye kuyahigiramo ubutunzi,barapfusha amafaranga yabo ubusa,kuko nubundi uwo gutotwa azatorwa,cyane ko nubundi 30% arigacye cyane

kdi burya mubanyarwanda habamo kuryaryana cyane,umuntu aguhishako akwanga ukamuhishako ubizi,biratangaje rero kuba bagiye gufana kubera inyungu runaka bategereje mubakunzi bamakipe umbanza baziko ahari batarora.

yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka