Abahanzi batandatu b’Abanyarwanda bazitabira Groove Awards bamenyekanye

Abahanzi nyarwanda batandatu bazitabira Groove Awards izaba tariki 01/06/2013 bamenyekanye. Iri rushanwa ribera mu gihugu cya Kenya rigahuza abahanzi bo mu karere baririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Abo bahanzi nyarwanda bazitabira Groove Awards harimo Bahati Alphonse, Gaby Irene Kamanzi, Theo Uwiringiyimana (Bosebabireba), Tonzi, Kabaganza Liliane na Bizimana Patient.

Aya makuru yatangajwe na Morriah Entertainment Group ku mugoroba wa tariki 08/05/2013 ari nayo ihagarariye aya marushanwa mu Rwanda no mu Burundi.

Mu minsi ishize, Morriah Entertainment Group yahaye umwanya abanyamakuru basanzwe bakurikiranira hafi amakuru ya Gospel hano mu Rwanda guhitamo buri munyamakuru abahanzi batandatu asanga barakoze cyane mu mwaka ushize.

Abahanzi nyarwanda batandatu bazitabira Groove Awards 2013.
Abahanzi nyarwanda batandatu bazitabira Groove Awards 2013.

Nyuma y’uko guhitamo abahanzi kw’abanyamakuru, ibyavuye muri ayo matora byoherejwe muri Kenya ari nabo bahisemo abahanzi batandatu bazahatanira kwegukana umwanya w’umuhanzi w’umwaka mu ndirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda.

Bibaye inshuro ya kane u Rwanda rwitabira amarushanwa ya Groove Awards. Ubwa mbere aya marushanwa yegukanywe n’itsinda The Sisters (Gaby, Tonzi, Aline na Phanny) ubwo hari mu mwaka wa 2010.

Ku nshuro yayo ya kabiri mu mwaka wa 2011, yegukanywe na Blessed Sisters naho mu mwaka ushize, yegukanwa na Eddie Mico, umuhanzi usanzwe azwiho ubuhanga ndetse no gutanga ubutumwa bwiza mu bihangano bye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka