Abahanzi bakomeje gusezera Salax Awards ya 5

Nyuma y’uko umuhanzi Kitoko abimburiye abandi mu gusezera Salax Awards y’uyu mwaka, n’abandi bahanzi barimo Rafiki, Alpha Rwirangira na Uncle Austin basezeye bavuga ko babitewe n’impamvu zabo bwite.

Kitoko bibarwa we, mbere gato y’uko abanyamakuru bajya guhitamo (nominer) abahanzi bazahatana mu byiciro bitandukanye, yatangaje ko we atazongera kwitabira amarushanwa ya Salax Awards ngo kereka avuye mu muziki.

Ibi akaba ngo abiterwa n’uko abona ibihembo bya Salax bisaranganywa kandi akaba yumva kuri we hari ibitagenda neza muri aya marushanwa.

Uncle Austin yasezeye nyuma y’uko urutonde rusohoka akaba kandi yari yanashyizwe mu kiciro cy’umuhanzi wakoze neza mu njyana ya Afro Beat (Best Afro Beat Artist).

Abinyujije ku rubuga rwa facebook, Uncle Austin yiseguye ku bafana be agira ati: “…. Ndabasaba ko mwambabarira mwese abampaye amahirwe yo guhatana ko muri Salax 2012 ndumva bitari bunkundire kuyigumamo nkaba mbiseguyeho kandi muzongere mumpe ayo mahirwe umwaka utaha ariko uyu mwaka ndumva ku bw’impamvu zanjye bwite zirimo na gahunda ya Tour nzakorera ku mugabane wa America n’izindi ndasezeye muri salax 2012….”.

Ikirango cya Salax Awards ya 5.
Ikirango cya Salax Awards ya 5.

Alpha Rwirangira mu magambo make yashimiye abategura Salax Awards ndetse n’abamutoye anatangaza ko kubera impamvu ze bwite yumva atakwitabira aya marushanwa.

Nawe abinyujije kuri facebook yagize ati: “Am real thankful for Salax team, all journalists, promoters, Djs who voted for me into Salax 5th edition. But am sorry to announce that am not ready to be in this competition due to my own reasons, be blessed.”

Amakuru ari kutugeraho aravuga ko Jay Polly yaba yasezeye ndetse ko na Dream Boyz baba basezeye. Nyuma yo kumva ayo makuru twahamagaye Platini wo muri Dream Boyz tumubaza niba koko nabo baba batazitabira Salax Awards.

Platini m umagambo ye yadusubije ati: “oya! Ntabwo turabyigaho, ntabwo turabitekerezaho.”

Ese kuki abahanzi bakomeje gusezera muri Salax Awards byaba ari ugutinya amarushanwa nk’uko bamwe babirebera hafi babivuga? Cyangwa haba hari indi mpamvu?

Biteganyijwe ko Salax Awards y’uyu mwaka izatwara amafaranga agera muri miliyoni 27 azava mu baterankunga batandukanye.

Abagize Ikirezi Group barimo Emma Claude, Karisa Etienne na Mike Karangwa batangaje ko byanze bikunze Salax Awards izaba tariki ya 9 Werurwe 2013.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka