Young Grace mu maboko ya Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye

Umuhanzikazi Grace Abayizera wamenyekanye cyane ku mazina y’ubuhanzi ya Young Grace, kuri ubu ari mu maboko ya polisi kuri Police Station ya Gisenyi mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ashinjwa gutanga sheki itazigamiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba ,Spt Emmanuel Hitayezu ,kuri uyu wa 3 Kamena 2015 yaduhamirije aya makuru agira ati “Yes, twaramufashe, ubu afungiye kuri Police Station ya Gisenyi.”

Young Grace mu maboko ya Polisi ashinjwa gutanga sheki itazigamiye.
Young Grace mu maboko ya Polisi ashinjwa gutanga sheki itazigamiye.

Spt Hitayezu avuga ko bamufashe kuw a 1 kamena 2015 kuri ubu akaba ari kuri Police Station ya Gisenyi.

Ubwo twamubazaga icyo bashingiyeho bamufata yadusubije ko bashingiye kuri manda bari bafite imushakisha.

Yagize ati “Tumufata twashingiye kuri manda yari yatanzwe n’urwego rwamushakishaga hanyuma tuza kubona amakuru nyine y’uko ari mu Mujyi wa Gisenyi aho twaje kumufata arimo gutembera muri quartier muri uyu Mujyi wa Gisenyi. So twamufashe nyine dushingiye kuri iyo manda yari yatanzwe n’inzego zamushakishaga.”

Twifuje kumenya icyo bamuteganyiriza nyuma yo kumufata adusubiza agira ati “Tugomba kumushyikiriza urwego rwamushakishaga kugira ngo dosiye ikomeze kuko ni bo bari bayitangiye. “

Yakomeje atubwira ko manda bayihawe na Polisi ya Nyamirambo akagira ati “Arakurikiranirwa kuri Polise Station ya Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ari na ho bari batanze iyo manda.”

Young Grace biteganyijwe ko azashyikirizwa urwego rumushakisha byihuse cyane. Spt Emmanuel Hitayezu yakomeje agira ati “Tugomba kubikora nibura byihuse kuko turi muri processus (mu nzira) yo gushaka uko yashyikirizwa urwo rwego rumushaka.

Biraba byihutirwa kuko twebwe nta dosiye ye dufite, twe twari dufite inshingano zo kumufata tukamushyikiriza nyine aho ikirego cyatanzwe”.

Hari hashize igihe kigera ku mezi abiri umuhanzikazi Young Grace avuzweho gutanga sheki (Cheque) itazigamiye nyuma yo kuguza umuntu amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri hanyuma igihe cyo kwishyura kigera atarabona amafaranga ngo ahita atanga sheki itazigamiye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NJYE NDAMUKUNDA

NIRERE ROSE yanditse ku itariki ya: 27-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka