Umuhanzi Sam Murenzi yashinze ishuri rya muzika
Umuhanzi wamamaye mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Itorero rya Zion Temple na Eglise Vivante, Sam Murenzi, yashinze ishuri ry’umuziki.
Murenzi Sam avuga ko amaze kubona ko kuramya no guhimbaza Imana, bituma ubikora yegera Imana kandi akayegereza n’abandi, ngo byamuteye gufata umwanzuro wo gufasha n’abandi bose babikunda.
Mu rwego rwo kubafasha kumenya kuririmba no gucuranga bakora umurimo w’Imana mu buryo bwa gihanga akaba yahisemo gushing ishuri rya muzika.
Murenzi usanzwe anashinzwe ibijyanye no gucuranga no kuririmba mu itorero rya Kingdom Embassy, avuga ko ari ubuntu bagiriwe, na bo bakwiye guha abandi ubumenyi butuma begera Imana kurushaho kandi bakaba bashobora no kubikoresha n’ahandi hatandukanye.
Yagize ati “Twagiriwe ubuntu bwo gukurira mu muziki turawumenya turawukora. Nifuje ko nashinga iri shuri ngo rifashe abantu bose bifuza gucuranga no kuririmbira Imana, ariko kandi hari n’abandi bifuza kugira ubumenyi kuri muzika kugira ngo bazabikoreshe ku buryo butandukanye”.
Sam avuga ko ishuri amaze gushinga niritangira gukora neza yifuza ko yazagenda yagura aho rikorera kugira ngo bibashe kugera ku bantu benshi kandi ku buryo butabahenze.
Yagize ati “Ntabwo iri shuri kurijyamo ari ubuntu ariko buri muntu uko yishoboye n’uko yifuza kwigamo tuzajya tumufasha. Twifuza ko iki gikorwa cyazagera henshi, kuko hari benshi badafite amikoro menshi kandi bafite impano muri muzika ariko batabasha kugera aho bafashwa gutera imbere”.
Murenzi Sam ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu itorero rya Zion Temple mu Rwanda, mu kuririmba no kuramya Imana, akaba yarageze muri iri torero avuye muri Eglise Vivante.
Iri shuri amaze gushinga rikaba rikorera ku Mulindi aho bita i Gasogi mu Mujyi wa Kigali. Sam ni umuyobozi w’abaririmbyi mu itorero rya Kingdom Embassy, uzwi mu ndirimbo nka “Nkumbuye iwacu”, “Ninjiye mu marembo yaw mwami” n’izindi.
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
biga igihe cyingana gute
Mpa fne yawe nanjye ndashaka kwiga.
Umuhate wawe si uwubusa ku Mana sam Imana ikomeze igushigikire kuko mbona uri umwigisha uzi kubaha gender bari namwe bategarugori ba hanzikazi mumugane muzahakura ubumenyi bwinshi
Sam ndashaka kwiga nakubonante koko
sam yaramfashije pe! uwo nshuranga ubu niwe nywukesha. namwe mumugane abafashe.
sam yaramfashije pe! uwo nshuranga ubu niwe nywukesha. namwe mumugane abafashe.
sam yanyigishije byinshi ubu ndacuranga neza. ninjye murikubobana ku mafoto mfite acouatic.
muhandangire neza ndashakakwiga cyaneee
uncle Sam iryoshuri yatangiye niryambere kuko azigucuranga ibyumabyose numusaza KBS ndamwemera
muhandangire neza ndashakakwiga cyaneee
ngewemba mugatenga arko Sam ndamuzi mukwigisha nuwambere abifitemo uburambe
nibyiza kandi tuzitabira cyaneeeee iryoshuri rijericyenewe