Umuhanzi Cubaka Justin yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Ijwi ryiza”

Ku nshuro ya mbere, umuhanzi Cubaka Justin wamenyekanye cyane kubera ubuhanga bwe mu gucuranga akaba anakunze kugaragara acurangira abandi bahanzi mu bitaramo, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Ijwi ryiza”.

Ubusanzwe abahanzi bakunze kugaragara bakora indirimbo mu buryo bumenyerewe bw’amajwi bakanayiherekeresha amashusho yayo kugira ngo abakunzi babo barusheho kubiyumvamo.

Kuri Cubaka, umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, we siko byari bimeze kuko nyuma y’igihe kinini aririmba, nibwo abashije gushyira hanze amashusho y’indirimbo akaba yarahereye ku ndirimbo ye yise “Ijwi ryiza”.

Cubaka Justin.
Cubaka Justin.

Mu magambo ye, Cubaka yagize ati:“Iyi niyo video yanjye ya mbere, ndashimira Imana cyane kuko yemeye y’uko nyikora. Ndashimira abantu bamfashije mu buryo butandukanye kugira ngo iyi video yanjye ikorwe ntibagiwe Papa Secouse”.

Yakomeje ashimira abantu bamufashije kugira ngo byose bigerweho atibagiwe abagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye.

Uyu muhanzi kuba akoze aya mashusho, arashimira by’umwihariko uwamufashije kuyishyura ndetse n’izindi ndirimbo 10 zikiri gukorwa, uwamufashije akaba azwi nka papa Donat nk’uko we ubwe abitangaza.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka