Teta Diana agiye kujya muri Amerika kwitabira inama y’urubyiruko

Umuhanzikazi Teta Diana agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitabira inama y’urubyiruko (Youth Forum) aho azaba agiye nk’umuhanzi kandi nk’umwe mu rubyiruko ruzaba ruhagurutse mu Rwanda.

Teta yadutangarije ko ubu imyiteguro ayigeze kure ndetse ko kuri uyu munsi tariki 19.5.2015 ku isaha ya saa kumi aribwo ari bujye gufata viza (Visa) imwemerera kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Teta ngo azabona n'akanya ko guhura na ba Meddy.
Teta ngo azabona n’akanya ko guhura na ba Meddy.

Ubwo twamubazaga ibyerekeranye n’uru rugendo yadusobanuriye ko yatumiwe na Presidence hano mu Rwanda we na King James.

Yagize ati: “Ni muri Presidence bantumiye kuko ni Youth Forum izaba irimo na President nkazagenda na King James... Sinzi niba tuzahagurukira rimwe na King James ariko ibyanjye ni uguhaguruka le 21 nkazagaruka le 25 nkagera i Kigali le 26 nkajya muri Dallas muri Texas hazaba hari ba Meddy na ba bandi bose...”

Teta azagenda nk’urubyiruko kandi nk’umuhanzi. Ntaramenya gahunda neza uko iteye kuko ngo bazayibaha nyuma. Twashatse kuvugisha King James ngo tumenye uko na we yiteguye ntibyadukundira.

Iri huriro ry’urubyiruko ryateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rizahuza urubyiruko rw’u Rwanda ruhaba rikazabera i Dallas muri Texas guhera tariki 23-24 Gicurasi 2015.

Mu byo iri huriro rigamije harimo no guhuza urubyiruko rw’u Rwanda rutatanye hirya no hino muri Amerika bakamenyana bakanaganira kuri byinshi byabateza imbere bikanateza imbere igihugu cyabo.

Teta agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuva muri Suede no mu Busuwisi aho yari yagiye mubikorwa byo guteza imbere no kwagura muzika ye.

Ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bake bashyira imbaraga mu kwagura umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

KINYAGA AWORD TURAYISHYIGIKIYE

niyonzima ernesto yanditse ku itariki ya: 9-03-2016  →  Musubize

lv yaaaaaaahhh teta sooooooo crge boooo

alias yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

TURAMWISHIMIYE
BYABA ARIGITANGAZA TWIFATANIJE NAWE MURURWORUGENDO

NSABIMANA yanditse ku itariki ya: 3-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka