StarTimes izahemba abazaza mbere mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya Lil G

Abazagera mu gitaramo cyo kumurika alubumu “Nimbumugabo” y’umuhanzi Lil G mbere y’abandi kandi bakagura amatike yo mu myanya y’icyubahiro (VIP) bafite amahirwe yo kubona ibihembo bateganyirijwe na StarTimes.

Igitaramo cya Lil G kizabera kuri Stade Amahoro i Remera tariki 05/01/2013. Igitaramo kizatangira saa munani z’amanywa kugeza saa tanu za nijoro aho kwinjira bizaba ari amafranga 2000 mu myanya y’icyubahiro (VIP) n’amafranga 1000 ahandi.

Ubwo twaganiraga na Lil G atugezaho aya makuru yagize ati: “Startimes yanyemereye ibihembo byo guha abafana bazaza mbere bo muri VIP kuburyo abafana banjye bazazinduka nzabasha kubashimisha byimazeyo...”

Mu gitaramo cya Lil G hazaba harimo n'abandi bahanzi nyarwanda batandukanye.
Mu gitaramo cya Lil G hazaba harimo n’abandi bahanzi nyarwanda batandukanye.

Ibi bihembo StarTimes yemereye Lil G ngo arabihabwa uyu munsi tariki 3.1.2013. Ubwo twamubazaga ibyo bihembo ibyaribyo n’uko bingana, Lil G yadutangarije ko atarabimenya ariko ko ari surprise yageneye abafana be bazahagera mbere.

Yagize ati: “nanjye nababajije ibyaribyo bansubiza ko ari surprise, ko ndi bubimenye uyu munsi kuko ubu tuvugana ngiye kujya kubifata gusa nanjye ndumva ntari buhite mbitangaza bikaguma ari surprise.”

Iki gitaramo kandi ni naho hazatangirwa ibihembo by’abazegukana Talentum, amarushanwa yari amaze iminsi akorwa hirya no hino mu gihugu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka