Patrick Nyamitali yakunze umukobwa amubonye amahushuka amuririmbira indirimbo “Nguhobere”

Umuhanzi Patrick Nyamitali yashyize hanze indirimbo yise “Nguhobere” ngo aririmbamo ibyamubayeho, aho ngo yabonye umukobwa akamubenguka ariko nyuma ntibongere kubonana.

Mu kiganiro twagiranye yagize ati “Ni nk’aho ari suite (ikurikirana) nagerageje gukora y’ikintu cyari cyambayeho, donc nagiye muri fete (mu birori) mpura n’umwana w’umukobwa hanyuma nyine aranyandikira. Hanyuma nyine turaramukanya ubundi nyine nsanga akabaruwa ke nyuma rero birarangira turaburana.”

Nyamitali ngo yakunze umukobwa amubura badatindanye none yahisemo kumuririmba ngo ahari hose abyumve.
Nyamitali ngo yakunze umukobwa amubura badatindanye none yahisemo kumuririmba ngo ahari hose abyumve.

Akomeza avuga ko uwo mukobwa yahise agenda na we akagenda ngo birarangira ntibongera no guhura na rimwe.

Ati “Byambayeho cyera hashize nk’imyaka nk’itatu. Alors mpita mvuga nti ‘uwakoramo indirimbo’. Hanyuma rero ntakindi nshaka kwerekana uko guhura kw’abantu ariko kuba kuri nka kumwe bavuga ngo ‘l’amour impossible’ (urukundo rudashoboka).

Nyamitali akavuga ko yashakaga kwerekana ko bibaho kuko azi neza ko biba no ku bandi benshi.

Twamubajije niba yaba yarahise amukunda agira ati “Ni nka coup de foudre (ikibatsi cy’urukundo ruhutiraho) kuko ntabwo byabaye urukundo byabaye coup de foudre nta n’ubwo twamaranye amasaha abiri tubonanye.

Ni nk’aho yaje kunsuhuza kumwe muhura n’abantu muri benshi mugasuhuzanya asa ahari nk’utashye arabyandika kandi ndamubura n’ubu..ubu aho ari iyo ndirimbo arayibona kandi araza kumva ibyo ari byo”.

Tumubajije ubu aramutse amubonye icyo yakora, n’ibyishimo byinshi bivanze n’ibitwenge yagize ati “Aramutse abonetse? Hahaha aramutse aje nkabona araje nakumva icyo umutima umbwira nakumva niba..euh nadecida (nafata umwanzuro) njyewe nakwicara nkavuga nti ‘ni iki umutima umbwira?’ Icyo umutima umbwira nicyo nakora.”

Iyi ndirimbo yakozwe mu mpera z’umwaka ushize kwa Pastor P ikaba ari indirimbo yakozwe kandi ikanarangira mu munsi umwe. Kuva icyo gihe rero Nyamitali akaba yari ayibitse ariko ku munsi w’ejo tariki 13.5.2015 afata icyemezo cyo kuyishyira hanze.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka