Orchestre Ramuka Jazz Band yiyemeje gucuranga “Live” kuko inyura abayumva

Orchestre Ramuka Jazz Band ikorera mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke bakaba baririmba indirimbo Gakondo mu birori bitandukanye bemeza ko bahisemo gucuranga mu buryo bw’umwimerere (live) kuko ariyo abantu bakunda kandi n’ibikoresho byibanze bisabwa bakaba babyifitiye.

Impamvu bahisemo gucuranga umuziki mu buryo bwa live ngo ni uko akenshi abantu bishimira kumva cyangwa no kubona bacurangirwa imbona nkubone kurusha uko umucuranzi yacurangirwa indirimbo niyo yaba ariye akayisubiramo.

Nubwo Ramuka Jazz Band idakunze gutumirwa ahantu henshi bitewe nuko bataramenyekana cyane ngo usanga aho batumiwe abantu bishimira uburyo bacurangamo live kandi ngo bakaba badakundwa n’abatuye akarere ka Gakenke gusa kuko no mu zindi ntara bageze bahavuye abo bacurangiye batabishaka.

Nubwo Orchestre Ramuka Jazz Band bafite ibikoresho bisabwa ngo bacurange live ariko nta bakunda gutumirwa cyane ngo bacurange mu birori bitandukanye.
Nubwo Orchestre Ramuka Jazz Band bafite ibikoresho bisabwa ngo bacurange live ariko nta bakunda gutumirwa cyane ngo bacurange mu birori bitandukanye.

Umuyobozi wungirije muri Orchestre Ramuka Jazz Band, Vincent Habiyakare, avuga ko badacuraga ku buryo bw’umwuga bitewe nuko buri wese mu bagize iyi Orchestre afite akandi kazi akora ahubwo bakaba bahura kabiri gusa mu cyumweru mu masaha y’umugoroba mu buryo bwa repetition.

Gusa ariko Habiyakare avuga uretse kuba bafite ibikoresho bibafasha gucuranga mu buryo bwa live ngo usanga ari n’umuziki abantu bakunda kuko uba unogeye amatwi yabo. Ati “live ni umuziki abantu bakunda kumva ukabanyura n’amatwi kuko niyo wacuranga gusa umuntu atabikurikiye aryoherwa cyane mu matwi”.

Nubwo nta kibazo cy’ibikoresho bafite ariko ngo baracyahura n’imbogamizi zuko badakunze gutumirwa aho bacuranga kuburyo n’aho batumiwe bahabwa amafaranga macye kuko hari igihe bahabwa amafaranga ibihumbi 50.

Basanga umuziki ucuranzwe mu buryo bwa Live unyura abawumva kurusha udacuranze muburyo bwa play back.
Basanga umuziki ucuranzwe mu buryo bwa Live unyura abawumva kurusha udacuranze muburyo bwa play back.

Kubura aho batumirwa ni bimwe mu mbogamizi zikomeye bahura nazo kuko bavuga ko niyo batumiwe amafaranga bahawe bayamarira mu gutegera ibikoresho byabo bityo bigatuma bidindiza iterambere ryabo mu ruhando rwa muzika.

Iyi Orchestre kandi ngo nubwo nta ndirimbo n’imwe irasohora si uko batazifite ahubwo bari bakirwana n’amikoro kuburyo bavuga ko mu ntangiriro z’umwaka utaha bateganya kuzasohora indirimbo eshatu kandi ziherekejwe n’amashyushyo yazo.

Barateganya gusohora indirimbo eshatu kandi zikazaherekezwa n'amashyusho mu ntangiriro z'umwaka utaha.
Barateganya gusohora indirimbo eshatu kandi zikazaherekezwa n’amashyusho mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Ramuka Jazz Band igizwe n’abantu 10 harimo abaririmbyi hamwe n’abandi bavuza ingoma ukongeraho n’abacuranga gitari, bakaba bamaze imyaka hafi 10 batangiye gukora kuko batangiye mu mwaka wa 2005.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka