Nyamitari yashyize hanze indirimbo yise Rangwida abisabwe n’abakunzi ba muzika ye

Umuhanzi Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ubu akaba akora n’izindi ndirimbo zitanga ubutumwa bunyuranye, aratangaza ko nyuma yo gukora indirimbo Nyirakidederi abakunzi ba muzika ye bamusabye kubagezaho indi ndirimbo bityo abagezaho indirimbo nshya yise “Rangwida”.

Mu magambo ye, Patrick Nyamitari yabanje kwifuriza abakunzi be umwaka mushya muhire ndetse anababwira ko anejejwe no kubagezaho indirimbo bamusabye yise “Rangwida”.

Nk’uko byumvikana muri iyi ndirimbo imaze igihe gito igiye ahagaragara, Nyamitari avugamo umugabo wamaze guhembwa yashaka gusohokana umugore we ngo bajye kwishimisha umugore agasohoka yambaye umwenda (igitenge) umugabo we atazi ndetse banagera mu kabyiniro aho bari basohokeye, umugore akarangarira inzoga n’abasore bari bahari.

Nyamitali yasohoye indirimbo yise "Rangwida".
Nyamitali yasohoye indirimbo yise "Rangwida".

Inyikirizo y’iyi ndirimbo iragira iti “Rangwida we nsubiza, icyo gitenge wagikuye he? Nsubiza”.

Asobanura uko byagenze, Nyamitari aragira ati “Umugabo Nyabyenda yari afite umugore, umunsi umwe agashahara kamaze gusohoka abwira madamu ati kenyera dusohoke dutembere ahantu heza turyoshye nk’abanyakigali. Rangwida agisohoka, Nyabyenda agwa mu kantu abona ako gatenge ari gashya...biramucanga, biramuyobera, iby’igitenge biba igitenge maze biranga bimwanga mu nda ati Rangwida, icyo gitenge wagikuye he? nsubiza”.

Muri iyi ndirimbo ye, Nyamitari akomeza agira ati “Reka bazagere mu kabyiniro, nyiramama wanjye akubite amaso inzoga zicicikana, akubite amaso abasore arashamaduka. Nyabyenda abibonye ati urwo mbonye nkubitiwe ahareba inzega reka nisubirire iwacu i Nyakariro ariko nanone yanga kuripfana agarura iby’igitenge ati Rangwida we nsubiza, icyo gitenge wagikuye he?”

Ni uko Rangwida atangira kubisha niko kumwuka inabi maze umujinya uramutaha Nyabyenda bimurenze arenzaho aramubwira ati reka twibyinire. Barawuceka, barawucinya abari aho babibonye nabo bati reka twibyinire. Vive la muzika.

Ubutumwa ahanini yashatse gutanga muri iyi ndirimbo ngo akaba ari ugukangurira abantu kunyurwa n’ibyo bafite n’ubwo byaba bike ariko ukabibamo amahoro, cyane ko iyo bigeze ku bashakanye bishobora no kuba byasenya ingo zabo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka