Nilekast igiye guteza imbere ibihangano by’abahanzi Nyarwanda

Ubuyobozi bwa Nilekast buravuga ko bugiye gutangiza gahunda yabwo mu Rwanda yo gufasha abahanzi kubamenyekanisha ibihangano byabo ku isi.

Nilekast ni urubuga rugurisha indirimbo z’abahanzi b’Abanyafurika ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa Nilekast, Cesar Nziza, avuga ko impamvu Nilekast igiye gutangiza ibikorwa byayo mu Rwanda, ari ukugira ngo begere abahanzi bo mu Rwanda babashe gukorana mu gushyira ibihangano byabo kuri urwo rubuga.

Bitarenze ukwezi kwa 11/2015, iyi sosiyeti izaba yamaze gufungura ibiro byayo mu mujyi wa Kigali, aho izatangira kujya yakira abahanzi ikabafasha kwandikisha ibihangano byabo kugirango bitiganwa cyangwa ngo bikoreshwe binyuranyije n’amategeko.

Nziza asobanura ko ku ikubitiro hazashyirwaho One-stop desk, aho umuhanzi uzanye igihangano cye azajya ahabwa serivise zo kwandikisha igihangano no kukigurisha mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ibi bikazorohereza abahanzi kuko ngo ari bo bikoreraga serivise zose zo kubyaza inyungu ibihangano byabo, bikabatwara umwanya bagakoresheje bahanga ibindi bihangano.

Nilekast ikaba iherutse kwifatanya na AUM, isosiyete ifite icyicaro mu Bubiligi ikurikirana inyungu z’abahanzi, akaba ari na yo izajya igeza ku bahanzi umusaruro “Royalties” uzaba wavuye ku igurishwa ry’ibihangano byabo.

Uretse Nilekast, AUM izajya inakwirakwiza ibihangano abahanzi bazaba bazanye ku zindi mbuga mpuzamahanga zizwi nka Apple Music, Spotify na Deezer.

Kugeza ubu Nilekast, ikaba yaramaze gufungura urubuga “www.nilekast.com” ushobora gusangaho abahanzi b’Ababanyaufrica n’ibihangano byabo.

Buri muhanzi, akazajya yandakisha ibihangano bye kuri Nilekast ku buntu, hanyuma akazajya afata inyungo zavuye mu byacurujwe ku ihangano bye binyuze kuri konti azajya aba yashyikirije Nilekast.

Iyi sosiyete kandi irategura guhugura abahanzi uko bashobora no kwishyirira ibihangano byabo kuri Nilekast.

Nilekast yaratangiriye ibikorwa byayo mu gihugu cy’Ubufaransa mu mwaka wa 2014, icyicaro cyayo muri Afirika kigomba kuba cyashinzwe mu Rwanda bitarenze uyu mwaka.

Eric Muvara

.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka