Menya indirimbo ndetse n’abaririmbyi Guverineri Bosenibamwe akunda

Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko mu buzima bwe akunda kumva umuziki kandi ngo afite abaririmbyi batandukanye akunda haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu.

Bosenibamwe Aimé, aganira na Kigali Today, yatangaje ko akunda imyidagaduro cyane. Avuga ko ku bijyane n’indirimbo ndetse n’abaririmbyi, mu Rwanda akunda umuririmbyi ndetse n’umuhanzi Mihigo Kizito kubera ubutumwa bwiza buba mu ndirimbo ze.

Agira ati “Burya uriya mwana Kizito ndamukunda cyane. Burya iyo urebye indirimbo acuranga ni ndirimbo zirimo “patriotism”(gukunda igihugu). Ni ikintu rero gikomeye cyane. Guha ubutumwa Abanyarwanda”.

Mu Rwanda, Guverineri akunda umuhanzi Kizito Mihigo.
Mu Rwanda, Guverineri akunda umuhanzi Kizito Mihigo.

Guverineri Bosenibamwe atanga urugero rw’indirimbo ya Kizito yitwa “Turi abana b’u Rwanda” yahimbiye Diaspora Nyarwanda.

Muri iyi ndirimbo Kizito aririmba abwira Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye byo ku isi ko nubwo baba muri ibyo bihugu bagomba kumenya ko ari abana b’u Rwanda.

Bosenibamwe avuga ko muri iyo ndirimbo Kizito yatanzemo ubutumwa bukomeye. Ubwo butumwa buha ikizere Abanyarwanda ndetse no kubakundisha igihugu cyabo nibyo bituma Guverineri Bosenibamwe akunda umuhanzi Kizito.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru akomeza avuga ko ku rwego mpuzamahanga akunda umuririmbyi wo mu gihugu cy’Ubwongereza witwa Phil Collins. Ngo indirimbo z’uwo muririmbyi arazikunda cyane ngo kuburyo akunda kuzumva.

Agira ati “Burya hari umucuranzi nakundaga cyane witwa Phil Collins…burya no mudoka yanjye mba mfitemo CD ye, buri gihe cyose njyenda numva uko aririmba neza, nkumva rwose binejeje cyane”.

Hanze y'u Rwanda, akunda Phil Collins.
Hanze y’u Rwanda, akunda Phil Collins.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru avuga ko by’umwihariko muri iyo ntara ayobora akunda umusore witwa Uwineza Patrick, ufite inzu itunganya ibijyanye na muzika yitwa TOP5 SAI, ikorera mu mujyi wa Musanze.

Bosenibamwe avuga ko akunda uwo musore nk’umuntu wagize igitekerezo cyo gukora “business” mu guteza imbere ibijyanye na muzika n’ubuhanzi.

Agira ati “…ni umwana rero mu by’ukuri ufite igitekerezo cyiza, ndamukunda kandi numva namufasha, kandi tuzafatanya nawe kugira ngo akomeze ateze imbere ibihangano bye, ibishoboka byose tuzabimufashamo kugira ngo akomeze atere imbere”.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru akomeza avuga ko ashishikajwe n’uko imyidagaduro muri iyo ntara ikomeza gutera imbere, by’umwihariko ubuhanzi bushingiye kuri muzika, igaterwa inkunga mu buryo bushoboka.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ndacyari akana

nyinawumuntu redempta yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Nanjye nkunda cyane umuhanzi MIHIGO Kizito kuko ibyo aririrmba biranyubaka cyane. Ubwo rero uwo muhanzi muhuriyeho na Govana w’Amajyaruguru

yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

Mukuri guverineri ibyo avuga ni ukuri Patrick ateza umusic imbere cyanecyane mu majyaruguru nakomereze aho Imana ikomeze imurinde

zabron yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

Murakoze kutugezaho ibyo Umuyobozi wacu akunda kandi turasaba ko mwanya mutubariza n’abandi bayobozi. Bravo Gov’r........!

Kamana Anastase yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka