Lil G arisegura ku bamubonye aca amafaranga

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana amafoto, aho Lil G yagaragaye aca amafaranga, ayandi akayambara umubiri wose nk’umwambaro.

Bisanzwe bikorwa akenshi n’abahanzi b’abanyamerika nka Lil Wayne n’abandi, baterera amafaranga hejuru andi bakayaryamamo. Gusa Lil G we yagaragaye asa n’uyacamo kabiri.

Iyi ni ifoto Lil G yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi ni ifoto Lil G yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Abajijwe niba ibyo yakoze bidashobora kumukoraho akaba yabihanirwa n’amategeko, mu kiganiro Lil G yagiranye na KT radio yagize ati “Babwiwe n’iki ko ariya nari mfite ari amafaranga nyakuri?”

Lil G yasobanuyeko kariya kayabo k’amafaranga yasaga n’uyinezezamo kandi byose byari bijyanye n’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye nshya yifuza gushyira ahagaragara mu minsi micye.

Gusa ariko yagize ati “Ndabiziko hari abantu baba batamenyereye umuziki nshobora kuba naracumuje, bambabarire rwose.”

Lil G yari amaze iminsi ashyiraho amafoto atandukanye agaragaza amafaranga.
Lil G yari amaze iminsi ashyiraho amafoto atandukanye agaragaza amafaranga.

Lil G avugako atakiri umwana wo guta umutsima . Lil G, umuraperi wakuriye mu ruganda rwa muzika Nyarwanda, kuri ubu ni umugabo ufite umugore n’umwana umwe.

Ingingo ya 486 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivugako umuntu utesha agaciro amafaranga y’u Rwanda ashobora guhanishwa igifungo n’ihazabu y’amafaranga hagati y’ibihumbi magana abiri na miliyoni eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

hoyanibikwiye abanyarwanda

Elias yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

sha lil g urambabaje pee! umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa itonde!!

eric yanditse ku itariki ya: 1-05-2016  →  Musubize

cyakora mbanumiwegusa. erega nubwowaba urumunyabwenjye cg urumukire binganagute mbona ntamuntumuzima wogukorabiriya. ikindi kd sibyizagukorikintu gixumuzabantu cyane nkabariyabahanzi baba bakurikirwa narubanda nyamwinahi.

mutuyeyesu jean pierre yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

lil g ntibamureke mwebwe inkuru zifite akamaro ndikubona nta commentaire mwashyizeho, ariko kuko ari lily g hacitse igikuba abatamufana nibo babikomeje none c mu muziki ko habamo udusha twinshi nako nagakoryo mutuze

baseme claude yanditse ku itariki ya: 10-04-2016  →  Musubize

Ngo babwiwe niki ko Ari amafaranga nyakuri? Noneho usigaye ucura naya fake. Hahaa mbega umu rw ayi

Jo yanditse ku itariki ya: 8-04-2016  →  Musubize

uwoyarasaze amafarangayarabuze noneuwo acamafarangacyakoranakurikiranwe.

HAGENIMANA yanditse ku itariki ya: 7-04-2016  →  Musubize

Hhh mumureke sha umuhimbo usiga inzara kandi ngo ikinonko kimpeshyi ntikiyumvamo ko imvura izagwa ikagihombora
.ubwo se ni ubukire cyangwa ni ubwenge buke? Uwa kereka abantu bababaye batabona nigiceri cya 50 ku munsi none karakina namafaranga. Hh ubwo yashatse kwigana Aba star bo muri Americ .itonde sha genza gake uracyari muto wikwihuta ntaho uragera.

joan yanditse ku itariki ya: 7-04-2016  →  Musubize

lil g ibyomurwacunibyemewenibushakagukorankibyalil wayne owedde sebo

tuyishime vicent yanditse ku itariki ya: 7-04-2016  →  Musubize

Uwo muhanzi nakurikiranwe nubutabera kuko uko nugutesha agaciro ifaranga ryu Rwanda.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-04-2016  →  Musubize

Biratangaje Pe! Koko Se Nomurwanda, Ubwose Bwaba Ari Ubukire Ki!!?

Albrtus yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka