Ese PGGSS izegukanwa n’umuhanga kurusha abandi cyangwa ukunzwe kurusha abandi?

Amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) yatangiye ari amarushanwa ashaka umuhanzi ukunzwe cyane kurusha abandi ariko kuri iyi nshuro yayo ya gatatu haribazwa niba umuhanzi uzegukana insinzi uzaba ari umuhanga kurusha abandi cyangwa se niba ari uzaba akunzwe cyane (warushije abandi abafana bamutoye).

Abakurikiranira hafi umuziki batangiye kubyibaza nyuma y’uko bigaragaye ko ibyagenderwagaho muri PGGSS za mbere ku muhanzi wegukanye insinzi byahinduwe cyane ndetse n’ibyagenderwagaho mu gutora abahanzi binjira mu marushanwa nabyo bikaba byarahinduwe cyane.

PGGSS ya mbere n’iya kabiri zashakaga umuhanzi ukunzwe cyane kurusha abandi bityo byari bihagije ko umuhanzi atorwa cyane (hakoreshejwe ubutumwa bugufi no kuri interineti) akaba yegukanye insinzi ya Guma Guma. Nyamara kuri ubu byarahindutse dore ko kuri icyo kintu kimwe cyagenderwagaho hiyongereyeho ibindi.

Muri bimwe mu bizagenderwaho harimo kuba umuhanzi yaratowe n’umubare munini w’abafana (amajwi umuhanzi azagira yatowe hifashishijwe ubutumwa bugufi na interineti) no kuba umuhanzi yarashoboye kugaragaza ubuhanga bwe mu kuririmba umuziki w’umwimerere (Live music); nk’uko byatangajwe n’abategura amarushanwa ya PGGSS 3.

Muri PGGSS ya kabiri abahanzi bahabwa amabwiriza y'amarushanwa.
Muri PGGSS ya kabiri abahanzi bahabwa amabwiriza y’amarushanwa.

Kuri ibi hiyongeraho ko mu gutora abahanzi bahatanira PGGSS 3 hanajemo impinduka ku buryo bugaragara arizo kuba haratowe abahanzi hakurikijwe ibyiciro baririmbamo (nk’uko bigenda muri Salax Awards) aho gukurikizwa abakunzwe kurusha abandi, ndetse hanashyirwamo n’ikiciro cy’umuhanzi ukizamuka ibi bikaba binyuranya cyane n’intego ya PGGSS ya mbere n’iya kabiri.

Uku gutora abahanzi hakurikijwe ibyiciro barimo byatumye bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda batagaragara mu bahatanira aya marushanwa nyamara abo barusha gukundwa cyane bagaragaramo kuko muri buri kiciro hasabwaga gutorwamo abahanzi babiri gusa.

Kugeza ubu haribazwa niba umuhanzi uzegukana aya marushanwa azakomeza kwitwa ko ari icyamamare kurusha abandi bahanzi bose bo mu gihugu (Super Star) cyangwa se niba izina rizahinduka ukundi umuhanzi uyegukanye akitwa umuhanzi urusha abandi ubuhanga.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NI UZI GUTANGA RUSWA KURUSHA ABANDI!!

HIHIHI yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

its good for PGGSS played to boast rwandan music industry ican say thanks and KIGALI TODAY SITE you are very important

kwizera pacifique yanditse ku itariki ya: 27-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka