Dream Boys ngo ntizasubirana na Muyoboke

Platini, umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys yadutangarije ko ibivugwa ko bazasubirana na Muyoboke Alexis wigeze kubababera Manager ari ibihuha kuko ababivuga batazi aho babikura.

Mu kiganiro twaguranye tariki 14/05/2013, Platini yagize ati: “Ntabwo duteze kuzasubirana na Muyoboke, natwe twumva abantu babivuga ariko aho babikuye ntituhazi...burya muri business iyo umuntu mwananiranwe muba mwananiranwe ntabwo ubu aribwo twakorana ngo bikunde...”.

Muyoboke yabaye umujyanama w’itsinda Dream Boyz mbere yo kujya muri Urban Boyz ariko nawe ubu baratandukanye.

Platini kandi yakomeje atubwira ko ubu icyo bahugiyeho ari PGGSS3 kubera ko bizeye insinzi byanze bikunze.

Mu gutangaza ibi, yatubwiye ko impamvu biyizeye cyane ari ukubera ko noneho haje impinduka muri aya marushanwa bityo kuba itsinda ry’abakemurampaka (Jury) rifite uruhare runini mu gutsinda k’umuhanzi ari nta kindi kintu cyabatera ubwoba kuko bizeye insinzi.

Dream Boyz.
Dream Boyz.

Yagize ati: “Muri Guma Guma ho biragenda neza rwose kuko Guma Guma byo dufite icyizere kingana na 98% kubera ko aba juges bafite uruhare runini rungana na 70% kandi twizeye kuzitwara neza cyane imbere yabo.”

Twamubajije niba nta mpungenge bafite ziterwa no kuba haremewe ko sim card imwe yatora inshuro nyinshi ku munsi bityo abahanzi ubwabo bakaba bakitora adusubiza ko nta mpungenge bibateye kuko sim cards zifite gusa amanota 30%.

Yagize ati: “...Bizaba ngombwa ko buri muhanzi yitora n’iyo byaba inshuro nyinshi ku munsi ariko twe ntibiduteye ubwoba kuko Jury ifite amanota menshi kandi ariya 30% ntitwayabura nayo kuko dufite abafana benshi hirya no hino mu gihugu”.

Itsinda Dream Boys rirangwa na numero 1 mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 3.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

drm ndinsh kub mwaratway gmgm

okelo nelly yanditse ku itariki ya: 19-11-2017  →  Musubize

MURI INDATWA TUBARI INYUMA.

STEVEN MUGENZI yanditse ku itariki ya: 30-05-2014  →  Musubize

Dream Boys muzatsinda,kuko murabahanga ibyo mukora murabizi,twebwe abafana banyu turikumwe!!!!!!!!

KEZA Liliane yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka